mai
17
2016

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira shampiyona ya Afurika muri Taekwondo

aline.jpg

Aline Ndacyayisenga na Zura Mushambokazi bari mu myitozo bitegura iri rushanwa

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Taekondo igizwe n’abakinnyi 11 irahagukura mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016yerekeza mu Misiri aho igomba kwitabira imikino Nyafurika izabera mu mujyi wa Port Said.

Iyi kipe yari imaze hafi amezi atatu arenga iri mu mwiherero igiye kwitabira shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri ku ncuro ya mbere ariko icyizere cyo kwitwara neza ni cyose nk’uko umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’uyu mukino abitangaza.

Aganira na IGIHE, Bagabo Pracide yagize ati:” Imyiteguro bari bamazemo hafi amezi atatu yagenze neza ubu bamaze kuyirangiza. Bazahaguruka kuri uyu wa kabiri ariko amarushanwa azaba hagati ya tariki 19 na 21 Gicurasi 2016.”

Muri iyi mikino u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri mu byiciro bibiri bitandukanye (Kyrogi (Kurwana) na Poomse (Imyirekano ikozwe muri Tekinike za Taekwondo) ariko ntirutazaserukirwa mu cyiciro cy’ababana n’ubumuga (ParaTaekwondo).

Muri Werurwe, ikipe y’igihugu yitabiriye imikino ya Chairman’s Cup i Mombasa muri Kenya, mu bakinnyi 11 bari bagiyeyo 10 batahukanye imidali harimo n’ine ya zahabu.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager