jui
04
2016

Kwibohora: Abanyarwanda ngo bamenye ko kugira imibereho myiza ari uburenganzira bwabo

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2016, u Rwanda rwizihije, ku nshuro ya 22, umunsi wo kwibohora, aho ingabo z'u Rwanda zahagarikiye genocide yakorewe abatutsi, mu 1994.
Mw'Ijambo ry'umukuru w'igihugu, Paul Kagame yashyikirije abanyarwanda, mu murenge wa Rweru, mu karere ka Bugesera, ahabereye ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw'igihugu, yamenyesheje abanyarwanda bose ko kuba bafite imibereho myiza batajya babifata nk'aho ari impuhwe bagiriwe, ahubwo bazajya babifata nk'uburenganzira bwabo.
Ikindi, perezida Paul kagame ahamagarira abanyarwanda gukomeza gukorana uwete kugira ngo basigasire kwibohora bagezeho bibaruhije. Hanyuma kandi ngo bamenye kwihitiramo uko bagomba kubaho, badahitiwemo n'abanyamahanga.
Yarangije ashimira ingabo z'u Rwanda ku gikorwa cy'inyamibwa zakoze cyo kubohora igihugu.

Adeline Umutoni

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager