avr
30
2016

Kwishyuza imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi  bwa AERG  muri kaminuza ya Kibungo (UNIK) buratangaza ko hari bamwe mubanyeshuri barokotse jenoside biga muri iyi kaminuza batabasha gukurikirana amasomo yabo neza ngo bitewe nuko bahora basiragira bajya kwishyuza imitungo y’iwabo itarishyuwe.  AERG UNIK ikaba isaba abayobozi kurangiza vuba imanza z’imitungo yangijwe muri jenoside. Ibi babitangaje ubwo muri iyi kaminuza bibukaga jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ahaherereye iyi kaminuza buratangaza ko byumwihariko muri  Ngoma hari imanza 2400 zitararangira ariko ngo hari uburyo bushya bugiye gukoreshwa kugirango iki kibazo cyirangire burundu. 

Ubwo muri iyi kaminuza ya Kibungo UNIK bibukaga jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Nkundimana j.pierre umuyobozi wa AERG  muri iyi kaminuza ya Kibungo yabwiye itangazamakuru ko hari bamwe mubanyeshuri barokotse jenoside biga muri iyi kaminuza batabasha gukurikirana amasomo yabo neza ngo bitewe nuko bahora basiragira bajya kwishyuza imitungo yiwabo itarishyuwe.

Nkundimana mu izna ry’abanyeshuri barokotse jenoside biga muri iyi kaminuza ya kibungo batarishyurwa imitungo yiwabo yangijwe muri jenoside arakomeza asaba inzego bireba kwihutira gukemura iki kibazo.

Mukarere ka Ngoma ahaherereye iyi kaminuza byumwihariko hari imanza z’imitungo yangijwe muri jenoside  zigera ku 2400 zitararangira.

Rwiririza j.m.v umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere yatubwiye ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo kwishyuza iyi mitungo ngo kuburyo hajyaho na TIGE. 

Ikibazo cy’imitungo yangijwe muri jenoside itarishyurwa cyiravugwa hirya no hino mugihugu mugihe hashize imyaka 22 jenoside ibaye ndedtse n’iyi mitungo yabayikorewe yangijwe iyindi irasahurwa.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager