oct
14
2015

Leta ntizigera yihanganira umuntu uhohotera umwana w’umukobwa-Minisitiri Gasinzigwa

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mme Oda Gasinzigwa aratangaza ko leta y’u Rwanda itazigera yihanganira umuntu wese uhohotera umwana w’umukobwa. Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, wabereye mu mumurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ho muntara y’uburasirazuba, muri iki cyumweru gishize. Minisitiri Oda Gasinzigwa yagarutse kubahohotera abana b’abakobwa bikabaviramo gutakaza amashuri. Bamwe mubana aaganiriye na Isango Star baragaragaza ko nubundi hari abo bigana bakomeje kugenda bava mumashuri bitewe n’ihohoterwa bagenda bakorerwa.

Uyu munsi ngaruka mwaka n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa. Kuri iyi nshuro uyu munsi wizihirijwe mumurenge wa Fumbwe muakarere ka Rwamagana ni muntara y’uburasirazuba. Bamwe mubana b’abakobwa twaganiriye baravuga ko uburezi bw’umwana w’umukobwa bushyigikiwe.

Uwase Hirwa Honorine numwe mubanyeshuri twasanze hano aragira ati” Uburezi bw’umwana w’umukobwa burashyigikiwe cyane kubera yuko mbere umwana w’umukobwa hari amahirwe atabonaga”.

Gusa ariko nkuko bivugwa na Uwibambe Dianne ngo haracyari ibibazo byugaije abana b’abakobwa bagenzi ngo kuko hari abo bigana ubu bamaze kureka amashuri.

Aragira ati” Hari abo tiwgana ubu batwa inda baretse ishuri. Biterwa n’ubushobozi urabona abakobwa dukenera udukanzu twiza rero usanga bashukishwa bine ibyongibyo”.

Ibi kandi biranashimangirwa n’uyumwana wumuhungu witwa Iyamuremye Jonatha aho avuga ko aban b’abakobwa bigana bashukishwa ibintu bitewe n’ubukene bigatuma bareka ishuri.

Aragira ati” Ubundi abana b’abakobwa twigana hari abadakurikira bitewe nuko baba bafite byinshi betekereza ndetse n’ubukene bagahitamo kujya gushaka ababambika neza batanga ubuzima bwabo, abo mbona cyane babashuka ni abamotari”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Odda Gasinzigwa akaba  yavuze ko leta yy’u Rwanda itazigera yihanganira umuntu wese wangiza ubuzima bw’umwana w’umukobwa.

Aragira ati” Ntabwo tuzihanganira umuntu wese uhohotera umwana w’umukobwa, turagirango dusabe, twibutse buri wese ko guhohotera umwana utaragera igihe cyo kwifatira ibyemezo ugatuma ubuzima bwe buhagarara ntawuzabikwemerera”.

Minisitiri Gasinzigwa kandi yongeye kwibutsa abana b’abakobwa mugihugu hose ko bagomba kwiyitaho bafata icyerekezo cy’ubuzima bwabo hakiri kare.

Uyu munsi muzamahanga washyizweho n’umuryango w’abibumbye mumwaka wa 2012 ukaba uba buri mwaka. Gusa nuwo ubusanzwe uba ku itariki ya 11 Ukwakira leta y’u Rwanda yo yahisemo kuwizihiza kuri iyi tariki ya 9 mbere ho iminsi ibiri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ndifuza ejo hazaza heza mpisemo kurinda ubuzima bwange”.

Elia BYUKUSENGE, Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager