Jan
26
2021

Mfite icyizere gikomeye ko u Rwanda ejo tuzaba dukundana – Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko afite icyizere gikomeye ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye uzasubira mu buryo mu gihe cya vuba dore ko ikibazo cyari kiri hagati yabyo cyamaze kumenyekana, kiri gushakirwa umuti.

Amagambo akomeye Perezida Ndayishimiye yavuze ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda

-  “Mwene wanyu n’iyo agiye kugukubita agafuni, arahindukira akagukubita umuhini”

-  “Mfite icyizere gikomeye ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana”

-  “Icyo dupfa cyamaze kumenyekana”

-  “U Rwanda dusangiye byinshi, ntibikwiye ko twaryana”

Imyaka itanu irashize u Rwanda n’u Burundi bidacana uwaka, mu gihe mbere byari ibihugu by’inshuti bitabarana aho rukomeye, bigafashanya mu mage n’amakuba. Nko mu 2009, u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw z’imyenda y’imisanzu iki gihugu cyari kibereyemo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma yaho mu 2013, ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi, indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda niyo yahise isimbuka ijya gutabara izimya iyo nkongi.

Gusa uyu mubano waje kuzamo agatotsi mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya kabiri yaje no gutsindira ariko igakurura imvururu mu gihugu ku buryo n’abaturage barenga ibihumbi 70 bahungiye mu Rwanda bahunga ubwicanyi.

U Burundi bwahise butangira gushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Gusa ibintu byaje kujya irudubi, ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Hashize iminsi ibihugu byombi biri mu biganiro byo kuzahura umubano aho nka ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bombi bahuye bakaganira ku cyakorwa ngo umubano uzahurwe.

Kuri iki Cyumweru, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Ishyaka rye, CNDD-FDD, Perezida Ndayishimiye yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda utameze neza ariko hari intambwe imaze guterwa mu gusubiza ibintu mu buryo kuko ahari ikibazo hamaze kumenyekana.

Ati “Igihugu cy’igituranyi [u Rwanda], bimeze nk’ibicumbagira ariko nacyo turi mu rugendo kuko tugeze ku ntambwe nini. Ubu tumaze kubona ko icyo dupfa cyamaze kumenyekana, barakizi, turakizi kandi bagikuye mu nzira bariya murabizi ko ari abavandimwe. U Rwanda dusangiye byinshi, dusangiye ururimi, dusangiye imico, ntibikwiye ko twaryana.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta muntu wajya hagati mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi kuko ibihugu byombi nk’ibivandimwe biba bifite uburyo bwo kwikemurira ibibazo byose byahura nabyo.

Ati “Baravuga ngo ubonye abavukana bashwanye, ntujyemo hagati kuko baba bazi icyo bapfa kandi birangira bumvikanye. Baravuga ngo mwene wanyu n’iyo yaba aje kugukubita agafuni, arahindukira akagukubita umuhini.”

“Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

Mu mpera za Kanama umwaka ushize, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Perezida Ndayishimiye yagize ati “Twizeye neza ko aho bukera bizagenda neza kuko ubu turabona ko abayobozi batangiye kuvugana urwego ku rundi kandi biri kugenda neza cyane.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibibazo igihugu cye cyahuye nabyo, bikwiye ko amahanga agishyigikira mu rugendo rwo kwiyubaka hagamijwe gutahiriza umugozi umwe nk’abatuye Isi.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiganjemo urukoresha imbuga nkoranyambaga ku wa 10 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’u Burundi mu gihe ubuyobozi bushya muri icyo gihugu bwaba bwifuza gusubukura umubano.

Ati “Ubundi tubwirizwa ko abantu bakwiye kuba babana bagahahirana, ibindi byo kutumvikana bikagira uko birangira. Nicyo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, ari Perezida Ndayishimiye n’abo afatanyije nabo kuyobora.”

igihe.com

Langues: 
Thématiques: 

Partager