aoû
19
2016

Minisitiri Gashumba yagaragaje icyafasha benshi kuva mu cyiciro cy’abakene

Minisitiri Gashumba yagaragaje icyafasha  benshi kuva mu cyiciro cy’abakene

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, yasabye ko mu igenamigambi rikorwa hagamijwe kuvana abaturage mu bukene, by’umwihariko mu kubatoza  kujya mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, hajya haherwa kubakene bari mucyiciro cya mbere cy’ubudehe, bityo bigafasha mu gupima umusaruro wavuyemo harebwa umubare w’abimutse mu cyiciro.

Yabigarutseho kuri uyu wa kane taliki ya 18 Kanama 2016, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi ku bantu bagera ku bihumbi 10 bize gusoma, kwandika  no kubara bakuze bo mu turere twa Nyanza na Huye.

Iki gikorwa kikaba cyaratewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ubukene ku isi witwa Care International ku bufatanye n’umuryango wa Gikirisitu wita ku iterambere ry’abagore mu Rwanda, Association Rwandaise des Travailleurs  Chretiens Feminins (ARTCF).

Nkuko byasobanuwe kandi aba baturage biganjemo abagore batozwa no kwizigamira ndetse no kugurizanya binyuze mu matsinda yitwa intambwe, hakiyongeraho no kubigisha kubana neza mu ngo zabo birinda intonganya kandi bakubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku mugabo n’umugore.

Mu ijambo rye Minisitiri Gashumba yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa ko mu guhitamo abaturage bashyirwa mu matsinda y’intambwe byarushaho kuba byiza bagiye bahera ku bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakabafasha kukivamo.

Yagize ati “Nkaba nongera no gusaba ko mu igenamigambi dukora n’abafatanyabikorwa, kujya tureba imibare, tukareba cyane ba baturage babikeneye, (…) ndagira ngo tubishyiremo imbaraga babandi duhitamo bo gushyira mu matsinda bo kujya mu Ntambwe babe koko babandi babikeneye, tuzishime nk’umwaka utaha tuvuga ngo uyu muntu yari kuri uru rwego, yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe none twaramufashije yageze mu cyiciro cya kabiri. Ibyo bintu ndagira ngo rwose tubyiteho mugihe dukora igenamigambi ryacu”.

Minisitiri Gashumba asanga ibi aribyo bizafasha kuzamura abaturage bakava mu bukene, bityo iterambere rikagaragarira mu bikorwa bifatika.

Bamwe mubahawe inemezabumenyi nyuma yo kumara amezi icyenda biga, bemeje ko bamenye gusoma, kubara no kwandika, ndetse bagaragaza ko bateye intambwe ifatika bikura mu bukene.

Francoise Mukankaka utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu buhamya bwe yavuze ko kwibumbira hamwe n’abandi mu matsinda byamufashije guca nyakatsi yo kuburiri, kuri ubu akaba aryama ku igodora, kandi asigaye abasha no kwibonera umusanzu wa Mituweri.

Mukankaka yagize ati “Badushyize mu atsinda y’intambwe batwigisha kuzigama, njyewe nazigamaga amafaranga 200 buri cyumweru, nyuma twaje kurasa ku ntego tugabanye mbasha kwigurira matera, kandi ubu mbasha no kwitangira mituweri kuko ntakibarizwa mubakene”.

Umuyobozi Care International mu Rwanda, Bena Musembi, yavuze ko muri gahunda bihaye biyemeje kurwanya ubukene by’umwihariko bateza imbere umugore bafata nka Mutima w’urugo, kandi ari igikorwa kizakomeza no myaka iri imbere.

Musembi ati “Dufite umuhigo yuko mu mwaka wa 2018 tuzaba tumaze kwigisha abantu ibihumbi 52 muri iyi Ntara y’Amajyepfo, kandi tukabatoza kwivana mu bukene. Ubu  tumaze kugeza kubasaga ibihumbi 40 kuko dusoje ibyiciro bine. Mu kwezi  gutaha tuzatangira kwigisha abandi bantu kuko uyu mwaka tugomba kwigisha abantu ibihumbi bitandatu ndetse n’umwaka utaha nabwo tuzigisha abandi ibihumbi bitandatu”.

Abayobozi bafashe ijambo icyo basabye abahawe inyemezabumenyi ni ukubyaza umusaruro amahirwe babonye yo kwiga, bagaharanira kwivana mubukene cyane cyane bashyira ingufu kuri gahunda yo kwizigamira no gukora cyane.

Imibare yagaragajwe yerekana ko abigishijwe bose bagera ku 10 163, muribo abagera ku 9 863 nibo babashije gutsinda ikizamini bakaba ari nabo bahawe inyemezabumenyi, bivuze ko abataratsinze bazakomeza kwiga mu cyiciro gikurikiyeho.

Muri aba bahawe inyemezabumenyi harimo abagore 7 729 n’abagabo 2 134.

Umushinga wa Care International wo guteza imbere abagore watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1984.

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo Care International ikorera mu turere twa Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Thématiques: 

Partager