fév
19
2016

Mu mwaka umwe gusa ngo ikibazo cya internet itihuta kizaba cyakemutse

Mu Rwanda hari gahunda yo gutanga servisi nka zose kuri internet. Ariko abamaze gutangira gukoresha ubu buryo bavuga ko ikibazo cya internet itihuta kidindiza ibikorwa byabo.
Imbere y’inteko rusange y’abadepite, Ministri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Bwana Jean Philbert Nsengimana, ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga asobanura ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo mu Rwanda hose hagezwe internet yihuta, imwe bita 4G cyangwa 4ème génération mu rurimi rw'igifaransa.
Anatanga igihe cy’umwaka umwe gusa kugira ngo ikibazo cya internet itihuta kizabe gifatwa nk'umugani mu Rwanda.

Umva Ministri Jean Philbert Nsengimana

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager