oct
28
2019

Muhanga: Akarere gategeka amakoperative gukodesha inzu z'ubucuruzi kubatse ngo kadahomba

I Muhanga, kugira ngo itsinda rikora ubucuruzi cyangwa abantu ku giti cyabo bahabwe ibyangombwa bibemerera gukora bategekwa kujya gukorera mu nyubako y’ubucuruzi y’akarere ka Muhanga iherereye muri gare ya Muhanga.

 Iyi  nyubako yubatse ku bufatante bw’akarere  n’ikigo gikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka  kizwi ku izina rya RFTC( Rwanda Federation of Transport Companies). Akarere katanze ikibanza RFTC yubaka amazu.  

Abadozi bimyenda bagera kuri 700 babarizwa mu makoperative atatu ariyo TESEM, IPAM na COAM, bakorera umwunga wubudozi bw’imyenda muri iyo nyubako iherereye muri Gare Ya Muhanga. Bapiganira amasoko atandukanye arimo kudodera impuzankano ibigo by’amashuli imyambaro, ndetse n’impuzankano z’abakozi b’ibigo byigenga bitandukanye.  

Mu kwezi kwa munani, abadozi bagera kuri 52 bakorera muri izi koperatives bakoze ikizamini cyo kujya gukora akzi mu uruganda rw’imyenda rwitwa JANIYA IMVESTMENT LTD ruherereye mu nyubako y’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi iri mu mugi wa Muhanga, ndetse ubuyobozi bw’uru ruganda bukanabamenyesha ko batsindiye akazi nyuma yo gukora ikizamini cyanditse ndetse n’icy’ibazwa mu biganiro ( interview).

Nubwo ariko bari bijejwe gukora aka kazi bari batsindiye ko gukora muri uru ruganda, bakomeza bavuga ko taliki 29/8/2019,  baje kubwirwa n’ubuyobozi bw’amakoperative yabo ko batemerewe gusohoka muri koperative bakajya gukora hanze yazo.

Ubuyobozi bwa koperative bwandikiye  ubuyobozi bw’uruganda JANIYA IMVESTMENT LTD bubabwira ko butemerewe gukoresha abakozi bubavanye mu makoperative kandi ari ibintu bwategetswe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Ibi ariko bikaba bihabanye na gahunda ya leta yo kurwanya ubushomeri aho abanyarwanda bashishikarizwa kwihangira imirimo no gushaka akazi gahemberwa.

KAYIRANGA Innocent ni umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba kandi ari nawe  ushyirwa mu majwi n’aba bakora umwuga w’ubudozi bw’imyenda kuba ari inyuma yo kuba batemererwa kujya gukora akazi batsindiye mu uruganda, avuga ko impamvu yambere yatumye nk’akarere babuza gusohoka mu makoperative bakoreramo ari ukugirango koperative zabo zidasenyuaka kandi hari gahunda nyinshi zibateganyirizwa.

Nyuma yo kubona ko koperative nu’ubuyobozi bw’akarere bari kwitana bamwana kuri iki kibazo, umunyamakur yahisemo kwegera ubuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) rekaba rureberera Koperatives zirenga 10,000. Umuyobozi w’uru rwego  Prof Harerimana J.Bosco, avuga ko “Koperative Atari gereza” umuntu yemerewe kwinjira muri koperative, cyangwa uwari umunyamuryango wayo kuyivamo mugihe yamaze kubona ko kuyibamo nta terambere bimugezaho, ku uburyo  kuriwe koperative itakabaye ngo ari gereza ku banyamuryango bayo.

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ku uruhande rw’ababujijwe amahirwe yo kujya gukora akazi batsindiye, bavuga ko iyi myanzuro ntacyo yabamarira ku ko ubuyobozi bw’uruganda bwababwiye ko butakwemera kubacyira mu gihe nta baruwa bahawe n’akarere ibemerera gukora akazi.

Ibi biraharanashimangirwa n’umuyobozi w’uruganda rwa JANIYA INVESTMENT LTD rwagombaga gukoresha aba badozi b’imyenda Jean de la Croix DUHORANIMANA, aho ku umurongo wa Telephone avuga ko kubaha akazi magingo aya bitakunda ubuyobozi bw’akarere butabanje kubandikira butesha agaciro ibaruwa yambere bwari bwandikiye bubabuza gufataba abakozi mu makoperative y’abadozi bi imyenda babarizwa mu nyubako iherereye muri Gare ya Muhanga.

Uku kubuzwa kujya gukora akazi batsindiye, aba bakora umwuga w’ubudozi bagera kuri 52, bavuga ko ikibyihishe inyuma ari ukugirango inyubako bakoreramo ibarizwa muri Gare ya Muhanga itagwa mu gihombo kubera kubura abayikoreramo, kandi akarere gafitemo imigabane na cyane ko katanze ikibazna yubatsemo.

Itegeko shingiro rigenga amakoperative, mu gice cyaryo cy’ amategeko shingiro agenga amakoperative mu ngingo ya 10 ku uburenganzira bw’umunyamuryango  wa koperative mu gika cya 9 havuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwinjira cyangwa kuva muri koperative igihe imubangamiye.

Naho mu ngingo y’aya mategeko agenga amakoperative ya 11 yerekeranye no kureka kuba umunyamuryango mu gika cyayo cyambere ikaba ivuga ko umunyamuryango yemerewe gusezera ku kuba umunyamuryango mu gihe abona ntanyungu ayibonamo cyangwa igihe aba yabonye akandi kazi kamufasha gutera imbere.

Ni mugihe kandi ugiye ku ngingo ya 14 y’aya mategeko shingiro agenga amakoperative ivuga ku Uburenganzira bw’umunyamuryango wirukanywe n’usezeye , mu gika cyambere cy’iyi ngingo nayo ivuga ko buri munyamuryango usezeye cyangwa wirukanywe afite uburenganzira bw’uko mu gihe kitarenze umwaka agomba kuba yahawe imigabane ye havuyemo igihombo cyabonetse mu mari shingiro, imyenda afitiye Koperative, kimwe n’uruhare rwe mu myenda n’inguzanyo byafashwe na Koperative atarayivamo.

Naho mu gika cya kane cy’iyi ngingo hakaba havuga ko ngo mugihe umunyamuryango asezeye cyangwa yirukanwe agomba Guhita ahabwa ibikoresho bye n’amafaranga ye yose yabikije muri Koperative mu buryo bwunguka n’ubutunguka bitarenze iminsi cumi n’itanu (15). Bitabaye ibyo, akaba yungukirwa 10 % ku mwaka by’imariye iba igifitwe na koperative.

Ibi bikaba ari ibintu abaturage bavuga ko bitajya byuhabirizwa mu makoperative yabo.

Uwizeyimana Aimable, Radio Huguka 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager