mai
26
2015

Musanze: Amazi ava mu birunga yahitanye Umunyeshuri yangiza byinshi

Amazi aturuka mu birunga akiroha mu mugezi wa Muhe mu Karere ka Musanze yatembanye Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza wari utuye mu Murenge wa Nyange, anangiza byinshi birimo amazu n’imirima.
Imvura yaguye ijoro ryose cyane cyane mu bice by’ibirunga yateye umwuzure mu Mujyi wa Musanze , uhitana umuntu umwe, usenya amazu asaga 15, wangiza imirima, bikanavugwa ko wanahitanye intama.

Mimi Justin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze yatangarije IGIHE ko uwo muvu w’amazi waje guhinduka nk’uruzi, ugatembana uwo mwana ukamukura mu Murenge wa Nyange, bakaza kumurohora amugejeje mu Murenge wa Muko. Yagize ati “Gahunda zitandukanye zahagaze, n’Abanyeshuri ntibari ku mashuri, ahasaga hegitari 15 hari imyaka y’abaturage harengewe ndetse n’amazu 15 tumaze kubarura yamaze kwangizwa."
Yakomeje avuga ko no mu bitaro bya Kinigi amazi yamaze kuhagera ubu inzego zitandukanye zikaba zahagurutse mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko uwo mugezi wahitanye umwana umwe w’imyaka 10, ariko ko wangije n’ibindi nk’amazu arenga 15 ndetse n’imirima.
Yakomeje atangaza ko hashize amasaha agera kuri atanu nta modoka bemerera ko yaca mu muhanda wa Kigali-Musanze-Rubavu, kuko ayo mazi yari yawufunze ari na yo yahitanye uwo mwana ukangiza n’amazu.

Gusa ngo mu masaha ya saa tanu n’igice zishyira saa sita, amazi yari amaze kugabanuka ndetse muri uwo Mujyi wa Musanze hatangiye kugwa akavura ku buryo nta mpungenge zari zigihari, bikaba byatumye bahita barekura imodoka zigakomeza kugenda.
Abangijwe n’uwo mwuzure basabye ko hashyirwa inzira y’amazi yambukiranya umuhanda, ndetse bakanacukura bajyamo hasi kugira ngo amazi ntazongere kuzura ngo arenge inzira yayo maze asendere mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifride ashimangira ko hakwiye inyigo yimbitse yo gushakira igisubizo kirambye aya mazi ava mu birunga akangiriza abaturage ibyabo.
Mu gihe cy’ukwezi, ibibazo by’umwuzure byibasiye aka gace inshuro enye ariko kuri iyi nshuro bikaba bikabije kuko bimaze amasaha menshi (atanu), muri izo nshuro zose ukaba ukaba umaze guhitana abantu 3.

 

Philbert Hagengimana, Igihe.com, Rwanda, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager