nov
09
2015

MYICT isaba urubyiruko kutazayitaba munama mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs

Rosemary_Mbabazi_Umunyamabanga_uhoraho_muri_MYICT.jpg

Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri MYICT/ Igihe

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT) isaba urubyiruko rw’u Rwanda kwitwararika rukareka ingeso zitari nziza, ahubwo rukayoboka ibikorwa by’iterambere kandi rukabyaza umuasaruro amahirwe ahari harimo no kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kuba icyicaro cy’intego z’iterambere rirambye (SDGs Center for Africa).

MYITCT ikavuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo ko izi ntego zizibanda ku iterambere ry’urubyiruko.

Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri MYICT, asanga urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rufite muri iki gihe, rwitoza ku kwihangira imirimo hakiri kare.

Yagize ati “urubyiruko rugomba kugira ubuzima buzira umuze, ntushobora kugera ku iterambere rirambye uri mu biyobyabwenge, uri munda zindaro, cyangwa muyindi migenzereze mibi”

Mbabazi yongeraho ko urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri bagomba kwitabira kugana amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, ndetse n’abasoje amaso bakajya kwigura mu myuga kuko aribyo bizaborohereza kwihangira imirimo.

Ibi kandi byemezwa na bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda babashije kwihangira imirimo, ndetse na bandi bagaragaza ingaruka mbi bahuye nazo kubera kujya mungeso zitari nziza.

Mugorewishyaka utuye mu mukarere ka Nyanza wihangiye umurimo wo kudoda imyenda akoesheje icyarahani, ati “ natangiye nkoresha akamashini gaciriritse nako nkodesha, nyuma nzakwigurira ijanye, (…) maze guhugurwa nahise nyoboka banki nsaba inguzanyo nagura ibikorwa, kuburyo buri kwezi nijiza ibihumbi 90”

Naho umukobwa wo mu karere ka Gisagara utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko nyuma yo kubyarira iwabo, yacikirije amashuri bituma abaho nabi, ati “naburaga n’isabune ntangira guca inshuro, ku buryo numvaga ngiye kwiyahura”

Taliki ya 24 Nzeli uyu mwaka, ubwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika hatangizwaga  intego zigamije iterambere rirambye (SDGs), nibwo u Rwanda rwatoranyijwe, nk’icyicaro cy’ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego,(SDGs Center For Africa.

Kuba urubiruko rugize rw’u Rwanda rugize 87,8% by’abenegihugu, MYICT  ivuga ko bahisemo ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego ryibanda ku iterambere ry’ubyiruko, ibituma rusabwa gushyira ingufu mu gushaka icyaruteza imbere, harimo kwihangira imirimo no gukorana n’ibigo by’imari, ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye aboneka mu gihugu.

Izi ntego nshya za SDGs zikazagenderwaho n’Isi yose kugeza mu mwaka wa 2030.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager