fév
24
2016

Ndayisenga Valens yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika

Mu isiganwa ry’amagare riri kubera muri Maroc ryiswe Continental Championship, Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 n’uwa Gatandatu mu basiganwa bose muri rusange.

Undi munyarwanda waje hafi muri aya masiganwa, ni Aleluya Joseph wegukanye umwanya wa kane mu batarengeje imyaka 23, aho yanabaye uwa cyenda mu basiganwa muri rusange.

Aba bakinnyi bombi bamaze igihe bitwara neza mu gusiganwa ku magare mu Rwanda kuko nka Valens Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda ya 2014 mu gihe Aleluya Joseph nawe yigaragaje cyane muri Tour du Rwanda iheruka.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager