aoû
30
2015

Ngoma: Abirukanywe Tanzania bugarijwe n’inzara

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma muntara y’u Burasirazuba, baravuga ko amasambu bahawe nubwo ari mato ngo ntanubwo kuko bavuga ko ntacyo bigeze basarura mugihembwe cyihinga gishize, none bakaba basaba ubufasha bwo kubaha ifumbire ngo bashyire muri iyo mirima barebe ko yakwera. Gusa Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo ntibwemera ko ubu butaka butera ariko bwongeraho ko icyo kibazo cyo kuteza kw’aba baturage batari bakizi ariko ngo ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana gishakirwe igisubizo. 

Iyi miryango igizwe n’abanyarwanda birukanywe mugihugu cya tanzaniya bakaza gutuzwa  yatujwe muri uyu murenge wa Zaza, buri mu ryango wagiye uhabwa hegitari imwe y’ubutaka ahantu bivugwa ko hakeneye kwitabwaho kuko hatera, Nyuma y’umwaka umwe bahinga aya masambu baravuga ko nta musaruro atanga, gusa babona bafashijwe kubona ifumbire ngo bashobora kuzajya babona umusaruro uhagije . 

Umwe muribo aragira ati” Ubuzima bwa hano ni indyankurye ibyo byo ntidutinya kubivuga! Dutunzwe nuko umuntu atirimuka akajya guca inshuro akabibona cyangwa akabibura”.

Mugenzi we nawe yongeraho ko agasambu bakamuhaye ngo ariko ntacyo kamumariye kuko katera kuriwe ngo hakenewe n’ifumbire.

Aragira ati” Isambu barayimpaye ariko n’urweri ntakintu duhingamo ngo tweze mbese ni ahantu habi cyeretse wenda tubonye nk’ifumbire niyo yahakora neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Kirenga Providence, ntiyemera ko ubu butaka butera gusa avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko ubwo bakimenye bagiye koherezayo Umukozi ushinzwe ubuhinzi kugira ngo akurikirane iki kibazo babe bashaka uko gikemurwa.

Visi Meya aragira ati” Ntabwo nabihamya ijana ku ijana ko hatera ahubwo hari igihe ubutaka butera bitewe n’igihingwa wabushyizeho nuko wanabuteguye gusa tugiye gusaba ba Agronome bahasure barebe icyo kibazo imiterere yacyo”. 

Mu karere ka Ngoma hatujwe imiryango 210 y’abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bakaba baragiye batuzwa mu mirenge itandukanye muri 14 igize aka karere , aho bagiye bafashwa kubakirwa amazu ndetse banahabwa aho guhinga buri mu ryango uhabwa hegitari imwe yubutaka. Gusa iyi hegitari imwe nubundi uretse n’abo muri aka karere ka Ngoma aho batujwe  hirya no hino muri iyi ntara y’u Burasirazuba bakomeza bataka bavuga ko ntaho guhinga bafite hahagije.

 

Elia BYUKUSENGE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:41

Partager