mar
14
2016

Ngoma: barasaba ko igishanga cya gisaya gitunganywa

Abatuye mumirenge ya Rurenge, Gashanda na Karembo yo mu karere ka Ngoma barasaba leta ko yabatunganyiriza igishanga cyitwa Gisaya gihuriweho n’iyi mirenge yose, aho aba baturage bavuga ko kiramutse gitunganyijwe bakagihingamo aribwo cyabaha umusaruro kurusha uwo bakuramo ubu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo nk’ahari abaturage bafite uruhare kuri iki gishanga buratangaza ko buri gukora ubuvugizi kuburyo iki gishanga cyiri muri gahunda yo gutunganywa.

Iki gishanga cyitwa Gisaya giherereye mukarere ka Ngoma n’igishanga cyidatunganuijwe ariko abagituriye n’ubundi bagihingamo kuko basanzwe bafitemo imigende bahingamo ibjumba, amateke n’iyindi myaka yo mugishanga gusa harimo n’abahingamo umuceri ariko m’uburyo butagezweho. Bamwe mubahinga muri iki gishanga twaganiriye baravuga ko bagihingamo ariko iyo imvura iguye imyaka yabo irarengerwa bitewe nuko cyidatunganyijwe ariko ntibibabuza kugihingamo nubwo bibabangamiye.

Aba baturage baratangaza ko iki gishanga cyiramutse gitunganyijwe kuburyo bugenzweho bakibyaza umusaruro bakiteza imbere mumiryango yabo.

Umuyobozi w’umurenge wa Karembo Mutabazi Kenedy nkahamwe hari abaturage bakoresha iki gishanga cya Gisaya aratangaza ko nk’ubuyobozi bw’ibanze bari gukora ubuvugizi kuburyo iki gishanga cyiri muri gahunda yo gutunganywa.

Iki gishanga cya Gisaya gihuriweho n’imirenge itatu yose yo mukarere ka Ngoma ariyo Gashanda, Rurenge ndetse na Karembo aho aba baturage bose bavugira rimwe ko gitunganyinyijwe cyabafasha kwiteza imbere.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager