mai
26
2016

Ngoma : Imfungwa zifuza kugemurirwa

Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza y’abagore ya Ngoma iherereye m’uburasirazuba bw’u Rwanda baratangaza ko babangamiwe no kuba batemererwa kugemurirwa ibiryo n’imiryango yabo bakaba basaba ababishinzwe ko badohorerwa. Gusa urwego rw’igihugu rw’amagereza RCS kuri iki kifuzo cy’imfungwa n’abagororwa bo muri gereza y’abagore ya Ngoma ruravuga ko bitashoboka ngo kuko biteza akavuyo muri gereza ariko ngo abafite ikibazo cy’uburwayi bo bemererwa kugemurirwa.

Zimwe muri izi mfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza y’abagore ya Ngoma ubwo bahabwaga umwanya ngo batange ibibazo n’ibitekerezo byabo imbere ya komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda George Rwigamba wari wabasuye bavuze ko babangamiwe no kuba batemererwa kugemurirwa nibura ngo barye ibiryo rimwe bisimbura impungure bo bavuga ko bahoraho ngo iki akaba ari ikibazo cyibabangamiye.

Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda George Rwigamba kuri Micro zacu yatubwiye ko bitashoboka ngo kuko biteza akavuyo muri gereza ariko ngo abafite ikibazo cy’uburwayi bo bemererwa kugemurirwa.

Iyi gereza y’abagore ya Ngoma ifungiyemo imfungwa z’abagore gusa zigera kuri 723 ikaba ari imwe muri gereza ebyiri z’abagore ziri mu Rwanda.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager