mar
31
2016

Nyanza: Nyuma y’ibibazo yatewe na Jenoside ahangayikishijwe n’abana be babaye inzererezi

Umusaza witwa Vianney Nzabamwita w’imyaka 86 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo kuba inzu atuyemo yenda kumugwaho, ubukene bwo kutagira ibyo kurya bihagije n’imyambaro, ariko ko ntagisinzira kubera ko  abana be babaye inzererezi.

Uyu musaza utuye mu mugudugu wa Ngorongari, akagari ka Kibinja, umurenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza, asaba inzego z’ubuyobozi kumufasha mu bibazo arimo n’abana be bakagaruka mu rugo bagashyirwa no mu ishuri.

Nzabamwita yifuza ko abana be bajya ku ishuri bakiga bakabasha kuzibeshaho neza mu bihe biri imbere, kuko atifuza ko bazabaho mu buzima bubi nk’ubwo abayeho muri iki gihe.

Aganira na IGIHE yagize ati “Abana banjye uko ari batatu babaye inzererezi sinkibabona, bagiye kuba mayibobo, icyo nifuza ni uko ubuyobozi bwamfasha kubashaka bakagaruka mu rugo, bakajya mu ishuri, sinifuza ko bazabaho nabi nkuko mbayeho”.

Uyu musaza avuga ko Jenoside yamutwaye umugore n’abana bose 11 yari afite asigara ari inshike, kuva icyo gihe atangira kubaho mu buzima bushaririye.

Nyuma ya Jenoside yubakiwe inzu yo guturamo ashaka undi mugore, kuri ubu babyaranye abana batatu aribo kuri ubu babaye inzererezi.

Ati “Mbayeho mu buzima bubi, ngeze muzabukuru simbasha kwikorera, abana banjye uko ari batatu sinzi aho baba ntanubwo biga, babaye mayibobo. Inzu banyubakiye imaze kugwa inshuro eshatu, kuko bayubatse nabi”

Iyo uganira n’uyu musaza mu mvugo ye agaragara nk’uwataye icyizere cyo kubaho mu buzima bwiza, ibigaragaza ko akeneye kwegerwa no gufashwa mu buryo bw’umwihariko.

Umugore wa Nzabamwita witwa  Costasie Mukarutabana avuga ko ageragaza guhinga isambu nto bafite ariko umusaruro ukaba mucye cyane kuko atabasha kubona ifumbire, kandi nta n’itungo bagira.

Mukarutabana akomeza avuga ko kugira ngo abone isabune cyangwa umunyu ajya guca inshuro, ariko mubigaragara ntambaraga afite. Akomeza avuga ko kuba abana be baramucitse bakajya kuba inzererezi ari uko batabonaga ibyo kurya mu rugo, ntaho kuryama bafite ku inzu yabo yahoraga itwarwa n’umuyaga.

Ati “Abana bagiye bahunze inzara, nirirwa nsha inshuro, kuko iyo mpinze mpingira ubusa nta fumbire, urabona ko nanjye nta mbaraga mfite,  (…) wenda uwamfasha nkabona itungo rimpa ifumbire”.

AERG na GAERG biyemeje kumufasha

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuwa gatandatu taliki 26 Werurwe 2016, abibumbiye mu muryango AERG muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza ku bufatanye n’abahasoje amasomo bibumbiye mu muryango GAERG basannye inzu ya Nzabamwita biyemeza no kumufasha kugarura icyizere cy’ubuzima.

Jean Maurice Rudahinyuka, Umuhuzabikorwa wa AERG muri UNILAK-Nyanza, yavuze ko biyemeje gukora uko bashoboye bagafasha uyu musaza n’umuryango we, ndetse n’abana be bakagaruka mu rugo  bagashyirwa mu ishuri.

Rudahinyuka yagize ati “Uyu musaza twamusuye kenshi turi kwitegura kumufasha, yatubwiye ko afite abana ariko nta numwe twahasanze, ni umukoro rero twafashe, tugiye kwicara hamwe dufate ingamba z’uko twamukurikirana abo bana tubashake tubaganirize tubagarure mu murango.  Byaba bibabaje dufashije umusaza ariko abana be bagasigara bandagaye mu muhanda”.

Urubyiruko rwibumbiye muri AERG na GAERG ku bufatanye n’abaturanyi ba Nzabamwita ndetse n’inzego z’ubuyobozi na Polisi y’igihugu, bamusaniye inzu, bamwubakira ubwiherero, ndetse basiga n’abafundi bagomba kumusanira inzu neza akabona aho kuba hujuje ibyangombwa.

Rudahinyuka yasobanuye ko muri iki gihe cyo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazakora ibikorwa bitandukanye, birimo gufasha abarokotse batishoboye, abahishe abahigwaga, abamugariye ku rugamba ndetse no gusukura inzibutso.

Abaturanyi ba Nzabamwita hari uko babibona

Bamwe mu baturanyi ba Nzabamwita twasanze mu gikorwa cyo kumutera inkunga, mu byifuzo byabo bavuga ko kugira ngo abashe kwifasha no kubaho neza, ubuyobozi bwamufasha kugarura abana be mu rugo bagatangira kwiga ndetse agahabwa n’inka imifasha kubona ifumbire,abana be bakajya bayishakira ibyatsi.

Umwe mubaturanyi yagize ati “Kuba uyu musaza afite isambu yo guhinga, kumufasha biroroshye, ubuyobozi bwamushakira inka, noneho abana be nabo bakagaruka mu rugo bakajya bayishakira ibyatsi bavuye ku ishuri, ariko umugore we agahinga agafumbira akabona umusaruro”.

Ubuyobozi buvuga ko ikibazo bwakigize icyabwo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Brigitte Mukantaganzwa avauga ko nk’ubuyobozi biyemeje kwegera Nzabamwita kugira ngo inkunga ahabwa abashe kuyikoresha neza, ndetse yigarurire n’icyizere cy’ubuzima bwiza.

Mukantaganzwa ati “Uyu musaza ni umwe mubahabwa inkunga ya VUP, gusa igikenewe nukumuba hafi muburyo bwo kumufasha kuyikoresha neza akava mubwigunge”.

Kuba abana be barabaye inzererezi Mukantaganzwa avuga ko nk’ubuyobozi batari babizi ariko bagiye kubikurikirana bigakemuka vuba.

Mukantaganzwa ati “ Icyo kibazo rero tukimenye aka kanya tugeze hano, ubu nibwo tumubajije neza aho abana bari avuga ko bamunaniye bari mu muhanda, (…) ingamba dufashe nk’ubuyobozi ni uko tugiye gushaka abo bana bakagaruka mu rugo kandi tukabashyira mu ishuri, kuko mu nkunga tumugenera n’iyabo bana irimo”

Ibikorwa ngarukamwaka by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye bagizweho ingaruka na Jenoside, bitegurwa n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside AERG, ku bufatanye na bakuru babo barangije amashuri makuru na Kaminuza GAERG.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager