nov
27
2015

Nyaruguru : Abahinzi borozi biyemeje ko batazongera kurwaza bwaki

Abahinzi borozi bo mu mirenge ya Busanze na Ruheru yo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma yaho bamwe muri bagenzi babo barwaje indwara zituruka ku mirire mibi harimo na bwaki, bafashe ingamba ko nta mwana wabo uzongera kugira imirire mibi.

Ibi barabivuga nyuma yo guhugurwa w’umuryango mpuzamahanga FAO, ku buryo bakora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga, bakabibyaza umusaruro ndetse no guhabwa ibikoresho bigezweho bibafasha kwagura ibikorwa.

Aba bahinzi borozi bakorera mu makoprerative bahuguwe uko bahinga ibihumyo, amatunda ya marakuja, imigano ndetse no korora inzuki.

Nyirabenga Marie Chantal utuye mu murenge wa Ruheru avuga ko muri icyo gice hakunze kugaragara indwara zitrerwa n’imirire mibi akavuga ko ibihumyo bizabafasha kuzirwanya.

Ati “ FAO yaraduhuguye batwereka uburyo guhinga ibihumyo bidatwara isambu nini kandi birimo amafaranga menshi, batubwira ko bifite intungamubiri nyinshi ku buryo tugiye tubigaburira abana ntawazongera kurwara bwaki”

Aba bahinzi borozi icyo bahurizaho ni uko bagiye guhinga no korora kijyambere, umwuga wabo ukabateza imbere mu buryo bw’amafaranga kuko bijejwe ko batazabura isoko ry’ibikorwa byabo.

Serubibi Sauteri, umukozi  wa FAO atangaza ko basanzwe baganira n’aba bahinzi borozi , kugira ngo babafashe kubyza umusaruro ibyo bakora bibagirire akamaro, akaba ariyo mpamvu bahisemo no kubaha ibikoresho bigezweho.

Yagiz ati “ aya makoperative tumaze iminsi tuganira cyane tugirana amahugurwa, icyatuzanye rero ni kugura ngo tubashyigikire ibyo bakora babibyazemo amafaranga, ariko bikemure na cya kibazo cy’imirire mibi ikunze kwibasira bana bato”

Amakoperative 22 akora umwuga w’ubuvumvu yahawe imizinga ya kijyambere yo kororeramo inzuki n’amabati yo gusakara uruvumvu, naho amakoperative 30 y’abahinzi b’ibihumyo ahabwa imigina yo guhinga.

Andi makoperative 10 ahinga amatunda ya marakuja ndetse n’andi 5 ahinga imigano nayo yahawe ingemwe.

Ubuyobozi bwa FAO butangaza ko ibikoresho n’ingemwe byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni zigera muri 25 z’amanyarwanda.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager