Jan
21
2016

Nyaruguru: Icyo abaturage bifuza kuri Meya uzabayobora muri Manda ikurikira

N’ubwo hasigaye iminsi micye ngo Manda y’abayobozi b’uturere mu Rwanda irangire, bamwe mubaturage bo mu karere ka Nyaruguru, hari byinshi bishimira bagezeho, birimo kwegerwa n’abayobozi no kugezwaho iterambere, ariko bagasaba ko umuyobozi uzabayobora muri Manda ikurikira yazita by’umwihariko ku bibazo birimo iby’amazi n’umuriro.

Nyaruguru ni kamwe mu turere two mu ntara y’amajyepfo, mu myaka yashize kigeze kugira abaturage benshi bakennye cyane, aho ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2006, abaturage bari ku kukigereranyo cya 85% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Naho mu mwaka wa 2011 ari nabwo Meya Francois Habitegeko, ugiye gusoza iyi Manda,  yatangiraga kuyobora aka karere abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bari bageze ku kigero cya 61%.

N’ubwo hari byinshi bigaragararira amaso byakozwe muri Nyaruguru, ndetse n’abatari bacye bava mubukene nk’uko babyivugira mu buhamya bwabo, ntibisobanura ko nta bindi bibazo bishobora gukumira iterambere ry’abatuye aka karere bititaweho.

Bamwe mubaganiriye na IGIHE bishimira ibyo bagezeho, ariko bagasaba ko ibibazo by’amazi n’umuriro, abazayobora manda ikurikira bazabyitaho by’umwihariko.

Martha Mushimiyimana wo mu murenge wa Kivu ati “Icyo nishimira cyane ni uko batwigishije kurya ifi tuyiroboye, ubu narabimenye, ubu nta mpamvu yo gusubira inyuma ahubwo ngomba kujya mbere”.

Ndagijima utuye mu murenge wa Rusenge ati “Twageze kuri byinshi, ariko umuyobozi mushya bazaduha azashyire ingufu ku kibazo cy’amazi n’umuriro, kuko ahenshi tubirebesha amaso gusa”.

Kubwa Meya Francois Habitegeko ugiye gusoza Manda ye, mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, yatangaje ko igabanyuka ry’ubukene mu baturage ari kimwe mu byo yishimira, kuko umwaka wa 2015 warangiye abari munsi y’umurongo w’ubukene bari kukigero cya 47%.

Meya Habitegeko yagize ati “Icya mbere nishimira ni uburyo ikigo cya ikigo cya Statistique ugenda kikakwereka ngo umuturage wo muri Nyaruguru yavuye mu bukene, ni ibintu bishimishije kuko ntibyikoze, byavuye mu mabaraga zacu n’abaturage bacu”

Mu bindi umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yishimira byagezweho ni uburyo imyumvire y’abaturage yazamutse. Ati“Ikindi kinshimisha ni uburyo abaturage bacu bazamuwe imyumvire, abantu bamwe baravugaga ngo Nyaruguru ifite ubutaka busharira, abaturage baho ntibumva, ibyo byrahindutse, kuko byari urucantege tugitangira iyi Manda”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwihaye intego ko mu mwaka wa 2018, abari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba baragabanyutse bakagera ku kigero cya 30%.

Meya Habitegeko yemeza ko kubigeraho byoroshye kuko ibikorwa remezo byinshi by’ibanze byatangiye kugera kubaturage, kandi imyumvire ya benshi bibwiraga iterambere ridashoboka yahindutse.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager