Jan
29
2016

Nyaruguru: Plan Rwanda yagobotse imiryango 65 yasizwe iheruheru n’imvura

amabati1.jpg

Umwe mu basenyewe n'ibiza ahabwa amabati /photo Prudence Kwizera

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’umwana (Plan International Rwanda) watanze inkunga y’amabati 2400, ku miryango 65 ituye mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

Iyi mvura yaguye mu mezi ya Ukwakira, Ugushyingo na Ukuboza yasenye amazu 65 n’ibyumba by’amashuri bitatu byo mu mirenge umunani yo mu Karere ka Nyaruguru, ku buryo  ubuyobozi ku nzego z’ibanze bwahise bufata icyemezo cyo kuba bucumbikiye mu mashuri abasenyewe.

Umukozi uhagarariye Plan International Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, Jacques Bakundukize, yavuze ko bafashe icyemezo cyo gutanga inkunga kuri iyi miryango, ndetse no gusana amashuri, kuko intego yabo ari ukwita ku burenganzira bw’umwana kandi kubwitaho harimo kumushakira aho kuba heza, ndetse n’amamashuri yigiramo.

Yagize ati “Ibiza nk’ibi usanga bigira ingaruka cyane ku bana n’abagore, niyo mpamvu twafashe iya mbere mu kwitabira kubafasha, kuko niba umwana aba hanze cyangwa amashuri yigiramo yarasenyutse, bwa burenganzira ntibugerwaho, (…) turi gufatanya n’akarere kubashakira aho kuba kuko umuntu ntabwo yakwiteza imbere adafite aho aba”.

Bamwe mubahawe amabati yo gusana inzu zabo zangirijwe n’ibiza bishimiye ubufasha bahawe bagaragaza ko aho bari bacumbitse mu byumba by’amashuri ubuzima butari buboroheye

Theresie Mukamana  utuye mu murenge wa Ngera ati “Aho ducumbitse (mu ishuri) imibereho imeze nabi, kuko imvura ntacyo yadusigiye, urumva ko dutejera hanze, kuko ntitwacana mu ishuri, (…) nishimiye uburyo ubuyobozi bwiza butuzanira abaterankunga bakaza kudufasha mu bibazo nk’ibi”.

Simon Ndayiragije,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera (hamwe muho ibiza byageze), yasabye abahawe inkunga kujya bashyiraho akabo baharanira kwigira, ariko abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi bubagira inama mu buryo butandukanye.

Ku kibazo bamwe mu bahawe amabati bagaragaje ko nta bushobozi bwo kwisakarira bafite, ubuyobozi bwabijeje ko abatishoboye bazabikorerwa, ndetse n’inzu bizagaragara ko igomba gusubirwamo ikubakwa bundi bushya ubuyobozi buzabikora kuko ubushobozi buhari.

Kuba hari abacumbitse mu mashuri kandi abanyeshuri benda gutangira kwiga, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngera (hamwe muho bacumbitse) butangaza ko abazaba batarubakirwa bazaba bakodesherejwe amazu yo guturamo.

Iyi miryango 65 yasenyewe n’ibiza igaragaramo abana bagera ku 180.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager