mar
16
2016

Nyuma y'ijambo rya Perezida Paul Kagame, abana b'inzererezi bari kujyanwa ku bwinshi

Kuva aho Président wa repubulika avugiye ku kibazo cy’abana bo mu muhanda mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru, aho yibazaga igituma iki kibazo kitava mu nzira, polisi hamwe n'inkeragutabara za daso bari mu gikorwa cyo kubegeranya bakabajyana mu bigo ngororamuco, cyangwa mu bigo by'agateganyo. Abana bakiri mu mihanda batarafatwa bavuga ko badashobora kwifatisha ngo bajyanwe mu gihe bazi neza ko n’ubundi amaherezo yabo ari ukugaruka mu muhanda. Muri polisi bavuga ko izi ari inshingano zabo za buri munsi ariko ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure bashyikirizwa ministeri zibishinzwe kugira ngo bitabweho uko amategeko abiteganya. Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nayo ikavuga ko hagiye gushyirwaho ingamba nshya mu guhashya iki kibazo, harimwo kuvugurura itegeko rigena imiryango kugira ngo ababyeyi batuzuza inshingano zabo zo kurera abana babo neza bahanwe.

Inkuru ya Adeline Umutoni

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:04:08

Partager