jui
02
2017

Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU muri Ethiopia

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, igiye kuba ku nshuro yayo ya 29.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kuba kuva kuri uyu wa 3 na 4 Nyakanga, irarebera hamwe amavugururwa yemejwe gukorwa muri uyu muryango agashingwa Perezida Kagame aho ageze, ubufatanye bukwiye kuranga ibihugu n’umuryango muri rusange ndetse igomba kuzemerezwamo ingengo y’imari y’uyu muryango.

Perezida Kagame yahawe gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse muri Mutarama akaba yaramuritse raporo kuri yo yishimirwa cyane n’abakuru b’ibihugu, baniyemeza kuyishyira mu bikorwa.

Ayo mavugurura yibanze ku kureba uko AU yakibanda ku bintu by’ingenzi mu rwego rw’umugabane wose ariko hanongererwa ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu kugira ngo igire uruhare rukomeye aho ari ngombwa.

Yarebye ku kongera gushyira ku murongo inzego za AU hagendewe ku by’ingenzi zigomba gukorera umugabane, guhuza uyu muryango n’abaturage kugira ngo biyumvemo ibyo ukora no kubyaza umusaruro uruseho AU cyane cyane ku buryo inama zawo zikorwa n’abazitabira.

Aya mavugurura agaruka ku miterere ya AU kugira ngo amategeko igenderaho azabe ahuye na ‘Agenda 2063’ yibanda ahanini kuri Afurika izaba iha rugari urujya n’uruza rw’abantu na serivisi.

Inama ya 27 ya AU iheruka kubera i Kigali, yafashwe umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango binyuze mu gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu.

Ni bumwe mu buryo bwo kwipakurura politiki yo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari. Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano

www.Igihe.com

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager