mai
09
2016

Rubengera: itorero EPR ryibutse abari abakristo baryo bazize jenoside

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 abari abakristo muri Presbytery ya Rubengera  igikorwa cyateguwe n’itorero rya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) bafatanije n’umurenge wa Rubengera, amwe mu matorero n’amadini  akorera mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi yagawe kuba atajya agira gahunda yo kwibuka mu gihe mu batutsi bishwe ndetse n’ababishe harimo abakirisitu bayo.

Kuba bigaragara ko umubare wabitabira gahunda zijyanye no kwibuka ugenda wiyongera ni kimwe mu bitanga ikizere ko n’ingengabitekerezo ya jenocide ikigaragara muri bamwe izageraho igashira. Senateur Mukankusi Peline akaba ahamagarira amatorero n’amadini atandukanye gushyiraho gahunda yo kwibuka kuko ari imwe mu ngamba zo kurwanyab ingengabitekerezo ya jenocide ati: n’abandi barebere kw’itorero rya EPR.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois nawe yunze murye ati: "ndashinmira amatorero amwe itorero ryabadivantiste ryaributse mu minsi yashize gaturika nayo yaributse ifatanyije n’umurenge wa Bwishyura ati n'andi matorero asigaye icyo gikorwa bakigire icyabo".

Abahagarariye amatorero n’amadini nabo bavuga ko kwibuka kumadini n’amatorero ari byiza Mayira Abdalahaman na Pasteur  Nshimiyimana Passon w’itorero ry’abadivantiste bati "jenocide yakorewe abakristo ikorwa n’abakristo niyo bamvu tugomba kubibuka".

Nyuma y’imyaka 22 jenoside ibaye abacitse ku icumu rya jenoside batishiboye bagenda bafashwa n abagiraneza batandukanye na EPR irimo Pasteur Albertine Nyiraneza ati:buri mwaka iyo twibutse uremera abantu 2 ati ubu tumaze kuremera abantu 8 kandi tubaremera kuburyo bubafasha kwiteza imbere.

Uyu muhango wo kwibuka ukaba warabanjirijwe no gushyingura  mu cyubahiro imibiri 25 y'abishwe muri jenoside yabonetse mu mirenge ya Bwishyura, Rubenegera na Gitesi.

Uwiyera Julie, Radio Isangano

 

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager