sep
15
2015

Rwamagana : ihohoterwa rikorerwa mu ngo rihangayikishije ubuyobozi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyaga mu karare ka Rwamagana buratangaza ko buhangayikishijwe n’amakimbirane yo mungo agaragara muri uyu murenge aho bushinja abashakanye guhohoterana mu ngo zabo. Gusa bamwe mu baturage b’i Munyaga, nubwo badahakana ko hari amakimbirane mu ngo, baratangaza ko nyuma yaho bamwe  baboneye amahugurwa bahawe n’umushinga RWAMREC (Rwanda Men’s Ressource Center) hari abamaze guhinduka.

Umurenge wa Munyaga uherereye mu gice cy’icyaro mu karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Uburasirazuba. Abahatuye hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, aho usanga abashakanye bakiri bato mu myaka. Abenshi muri aba rero usanga banabana m’uburyo butemewe n’amategeko, ibintu ngo bihangayikishije ubuyobozi bw’uyu murenge wa Munyaga aho bunavuga ko aricyo gitera amakimbirane adashira yo mumiryango hagati y’abashakanye, nkuko bivugwa n’umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge wa Munyaga ni Rwigema Aimable.

Gusa bamwe mu baturage b’i Munyaga, nubwo badahakana ko hari amakimbirane mu ngo, baratangaza ko nyuma yaho bamwe  baboneye amahugurwa bahawe n’umushinga RWAMREC hari aba maze guhinduka.

Mugabo Calvin, umukozi wa RWAMREC akaba ari umuhuzabikorwa w’umushinga bandebere u korera muri RWAMREC mukarere ka Rwamagana nawe  aravuga ko nubwo uyu murenge wa Munyaga ugaragaramo ihohoterwa ryo mu ngo, hari ibimaze guhinduka nyuma yaho RWAMREC itangiye gukorera muri uyu murenge.

Uretse uyu murenge wa Munyaga, akarere ka Rwamagana muri rusange muminsi ya vuba iheruka hakunze kugenda hagaragara ibikorwa bibi byo kwicana hagati y’abashakanye.

Elia Byukusenge

 

Langues: 
Thématiques: 
Durée: 
00:03:02

Partager