mar
21
2016

Rwamagana : MINAGRI na rwiyemezamirimo mu nkiko

Abaturage bakoreshejwe mu mirimo yo kubaka icyuzi cyo kwifashishwa mu kuhira imyaka ku bahinzi bo mugishanga cya Nyirabidibiri, giherereye mu kagari ka Kigarama , Mu murenge wa Nzige, akarere ka Rwamagana  barataka kuba batarahembwe amafaranga bakoreye ndetse na Rwiyemezamirimo wabakoresheje bakaba baramuburiye irengero. Hagati aho ubuyobozi bw’umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ariwo LWH, wakurikiranaga imirimo yo kubaka iki cyuzi wemeza ko ubu bamaze kujyana ikirego mu nkiko kugira ngo uyu rwiyemezamirimo yishyure abaturage ndetse hanaseswe amasezerano hashakwe undi uzasoza iyo mirimo.

Biragoye cyane kumenya umubare nyawo w’amafaranga yishyuzwa ndetse n’uwabaturage bakoze imirimo yo kubaka Iyi damu kuko buri munsi bigenda bihindagurika.

Gusa kugeza ubu abaturage bo mu mirenge ya Nzige, Rubona, Gahengeri na Mwurile, aha ni mukarere ka Rwamagana ndetse n’abandi bari baturutse mu zindi ntara, barimo abayede, abafundi ndetse n’abacuruzi  bamaze kubarurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Nzige barishyuza asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba bari bamaze amezi agera kuri ane badahembwa ngo byabagizeho ingaruka zikomeye dore ko bari bizeye ko bazajya bahembwa buri kwezi, kandi  ngo kubera imyenda bagiye bafata kubacuruzi baturanye ngo ubu babaye babihemu.

Aba baturage bakomeza basaba ko barenganurwa bakishyurizwa amafaranga bakoreye dore ko bafite n’amakayi agaragaza imibyizi bakoze ariko ngo hari n’abandi bakoraga imibyizi yabo ikandikwa mu bitabo bifitwe n’abakozi biyo company yitwa Exert Engeneering Group.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nzige butangaza ko hakozwe ubuvugizi kandi ngo hari ikizere ko aba baturage bazishyurwa , nkuko bivugwa na Rwagasana Jean Claude umuyobozi w’uyu murenge.

Twifuje kumenya icyo uyu rwiyemezamirimo avuga kuri ibi bibazo ariko ntitwabasha ku mubona dore ko ngo ubu abarizwa hanze y’u Rwanda.

Ese minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irakora iki kugira ngo uyu rwiyemezamirimo akiranuke n’abaturage bavuga ko yabambuye? Uwayezu Valens ni umuhuzabikorwa w’umushinga w’iyi minisiteri  witwa LWH, Umushinga ushinzwe gufata neza ubutaka bw’imisozi, kubika amazi ndetse no kuhira, atangaza ko ubu iyi minisiteri yagejeje ikirego muri minisiteri y’ubutabera kugira ngo haseswe amasezerano bari bafitanye na rwiyemezamirimo ndetse anishyure abaturage yakoresheje.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko uyu rwiyemezamirimo yahagaritswe nyuma yo gutinza imirimo dore ko yari ayigejeje ku kigereranyo cya 52% mugihe akazi yari kuba yarakarangije, ndetse hazamo n’ibibazo byo kudahemba abakozi yakoresheje kandi ibyo iyi minisiteri ya mugomba ngo yari yarabimuhawe.

 Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager