juin
04
2015

Rwanda: Abunganira Munyagishari bananiwe kumvikana na Minisiteri y’ubutabera ku mushahara wabo

Munyagishari_.jpg

Igihe LTD

Me Niyibizi Jean Baptiste na Me Hakizimana John bananiwe kumvikana na Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’Urugaga rw’Abavoka rwabatoranyije, ku mushahara bagomba guhembwa buri kwezi mu gihe cyose bunganira Munyagishari Bernard.

Kuri uyu Gatatu tariki ya 3 Kamena 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwongeye gusubika iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyagishari Bernard ibyaha bya Jenoside, bitewe n’uko abunganira uregwa batigeze bagaragara mu rukiko.

Ubwo Munyagishari yongeraga kugera imbere y’urukiko, yihutiye kumenyesha ko atiteguye kuburana atunganiwe nk’uko abigenerwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo ya 18 n’andi mategeko. 

Abajijwe n’urukiko impamvu yaje kuburana nta bunganizi afite, yasubije ko na we atazi impamvu abavoka bamwunganira bataje, avuga ko urukiko rukwiye kubahamagaza bagasobanura impamvu, ariko yongeraho ko yumvise bivugwa ko batigeze babasha kumvikana ku gihembo bazahabwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ruberwa Bonaventure, buhawe umwanya wo kugira icyo buvuga, bwasobanuye ko koko Munyagishari ataburana atunganiwe, bugaragaza ko kuwa 25 Gicurasi 2015 habaye inama yahuje Ministeri y’Ubutabera, Urugaga rw’Abavoka ndetse n’Abavoka babiri bunganira Munyagishari, inyandiko mvugo y’iyo nama ikaba igaragaza ko batigeze babasha kumvikana ku mushahara w’abo bavoka.

Agendeye kuri icyo, Ruberwa yamenyesheje urukiko ko abo bavoka atari abanyamwuga, ahita arusaba ko rwakwanzura ko Munyagishari nta bunganizi afite kandi bikamenyeshwa inzego bireba zose, bityo akaba yashakirwa abandi.

Imvugo y’uko abo bavoka atari abanyamwuga, Munyagishari yahise ayamaganira kure, ndetse asaba urukiko ko Umushinjacyaha Ruberwa yayisubirana, ati “Nubwo navuze ko nta burana nta mwavoka, nagira ngo nsabe Umushinjacyaha Ruberwa ko yasubirana ijambo yavuze, aho yavuze ko Abanyunganira batari abanyamwuga, nagirango mubwire ko ari abanyamwuga kandi bazi icyo bakora.”

Ubwo yongeraga gusabwa n’Urukiko kugira icyo avuga ku byasabwe n’Ubushinjacyaha by’uko hakwanzurwa ko nta bunganizi afite, Munyagishari yahise asubiza, mu magambo make, ati “Jyewe nabwiye Urukiko kandi nongeye kubisubiramo ko ngifitiye icyizere abanyunganira, ibindi byose urukiko ni rwo rwabifataho icyemezo.”

Umucamanza yahise atangaza ko Urukiko rugiye kwiherera rugasuzuma ubusabe ndetse n’ibyavuzwe n’impande zombi z’ababuranyi, iburanisha rihita rinasubikwa, rikazasubukurwa kuwa kabiri tariki ya 9 Kamena 2015, saa tanu z’amanywa.

Ubusanzwe Minisiteri y’Ubutabera yagennye igihembo cya miliyoni 15 ku bavoka bunganira abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside boherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko abunganira Munyagishari bo basaba ko bajya bahembwa miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Bernard Munyagishari yahoze ayobora ishyaka rya MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu), yoherejwe kuburanira mu Rwanda tariki 24 Nyakanga 2013, avanywe aho yari afungiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania.

Munyagishari araregwa ibyaha bitanu birimo gutegura Jenoside, kuyikora, ubugambanyi muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata abagore ku ngufu, nubwo we abihakana; aho ngo yari umukuru w’Interahamwe mu cyari Perefegitura ya Gisenyi, ndetse akaba yari anakuriye ishyaka rya MRND muri Perefegitura ya Gisenyi.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager