mai
20
2015

Rwanda: Brig Gen Rusagara yanze kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu mu rukiko rukuru rwa gisirikare, Me Buhuru wunganira Brig.Gen. (Rtd) Frank Rusagara yavuze ko umukiriya we ari umusivile bityo adakwiye gukomeza kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare.
Me Buhuru yavuze Brig Gen ( Rtd) Rusagara yasezerewe mu ngabo z’igihugu mu Ukwakira 2013, akaza gufatwa kuwa 17 Kanama 2014. Yakomeje avuga ko kuburanisha Rusagara byaba binyuranye n’Itegeko Nshinga ryemerera umunyarwanda wese kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu byaha Brig. Gen ( Rtd) Rusagara aregwa harimo ibyo yakoze akiri umusirikare, kuko hari ibyo bumurega yakoze hagati ya Kamena n’Ukwakira 2013, agasezererwa mu Ukwakira 2013, bityo kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare bikaba bitanyuranye n’amategeko.
Brig. Gen (Rtd) Rusagara yabwiye urukiko ko yasinyiwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda bumwemerera kuva mu gisirikare tariki ya 26 Kamena 2013, kandi ngo iyo aza kuba hari ibyaha ashinjwa ntibari kumwemerera, ati “Ibi byaha byatekinitswe bamaze kumfata.”
Nyuma yo kwiherera hagasuzumwa dosiye y’Ubushinjacyaha n’ubwiregure bwa Brig.Gen (Rtd) Rusagara, Inteko iburanisha  yasanze harimo ibyaha byakozwe hagati ya Nyakanga n’Ukwakira 2013 ubwo yari akiri umusirikare, nk’uko Capt. David Kabuye na we yabitanzemo ubuhamya.
Iyo mpamvu ni yo urukiko rwashingiyeho rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha Brig.Gen (Rtd) Frank Rusagara.
Nyuma yo gutangaza icyo cyemezo, Me Buhuru n’uwo yavuze ko niba ari uko urukiko rubyanzuye, Rusagara akomeza gufatwa nka Jenerali, kandi Itegeko rikaba rivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru aburanishwa n‘uwo bari mu cyiciro kimwe cy’ amapeti, bityo ngo inteko iburanisha igomba kuyoborwa n’umucamanza ufite ipeti rya Jenerali aho kuyoborwa na Majoro (Maj.) Hategekimana Bernard uyiyoboye ubu.

Ibi Ubushinjacyaha bwabyamaganiye kure buvuga ko Rusagara atakiri umusirikare kuko yasezerewe mu Gisirikare mu buryo byemewe n’Amategeko, bityo urwego rw’amapeti rukaba rudateye ikibazo ku miburanishirize y’urubanza.
Ubwo iburanisha ryatangiraga, Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwafashe umwanzuro wo kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwemeza ko ibijyanye n’ububasha bw’urukiko ku kuburanisha abasezerewe mu ngabo mu rukiko rwa gisirikare bizaburanwa urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi.
Sgt Kabayiza Francois we yongeye kubwira urukiko ko agifite uburwayi, bityo ko atabasha kuburana, ahubwo asaba ko yakomeza gufashwa kuvuzwa.
Uru rubanza ruregwamo kandi Col.Tom Byabagamba ukurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463; icyaha cyo Gusebya Leta, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 660; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 327 hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 532.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara we ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi biteganywa kandi bigahanishwa Ingingo ya 463, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa kandi kigahanishwa Ingingo ya 671; hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta giteganywa kandi kigahanishwa n’Ingingo ya 660.
Sgt Kabayiza Francois we ashinjwa guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 327. Izi ngingo zose zikaba arizo mu gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha.

Iburanishwa ry’uru rubanza rizasubukurwa kuwa 12 Kamena 2015.

Philbert Hagengimana, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager