juin
08
2015

Rwanda: Ikibazo cy’Abavoka n’imihemberwe yabo cyazitiye urubanza rwa Mbarushimana

Ikibazo cy’Abavoka n’imihemberwe yabo cyazitiye iburanisha ry’urubanza rwa Emmanuel Mbarushimana ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena 2015, Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Mbarushimana Emmanuel, ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Icyakora, iburanisha ntiryamaze akanya, kuko ryazitiwe no kuba uregwa (Mbarushimana) yari mu rukiko wenyine bitewe n’uko nta bunganizi arabona.

Nk’uko byasobanuriwe Urukiko, kuba Mbarushimana yitabye nta bunganizi afite byatewe n’uko abo yahawe batari basinya amasezerano ndetse bakaba nta n’icyo baravugana n’uwo ari we wese, yaba Urugaga rwabatoranyije yaba Minisiteri y’Ubutabera igomba kubahemba cyangwa n’uwo bazunganira.

Nk’uko byasobanuwe, abo bavoka bamenyeshejwe ko ari bo bagenwe ngo bunganire Mbarushimana, bandikira Urugaga rw’Abavoka babaza ibirebana n’imihemberwe ndetse n’amafaranga bazajya bahembwa.

Icyakora ngo aho gusubizwa, Urugaga rw’Abavoka rwabandikiye ibaruwa kuwa 22 Gicurasi 2015, basabwa kwemeza niba bazunganira Mbarushimana cyangwa niba batazabikora kandi bakaba basubije bitarenze uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena 2015 saa sita z’amanywa.

N’ubwo iyo baruwa yanditswe kuwa 22 Gicurasi 2015, yageze ku Rukiko Rukuru mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena 2015, ari ubushinjacyaha ndetse na Mbarushimana ubwe, bayimenyeye mu iburanisha ry’uyu munsi.

Ubwo yasabwaga kugira icyo abivugaho, Mbarushimana yakomeje kugaragaza impungenge z’icyateye itinda ry’iyo baruwa, ku buryo yakwandikwa kuwa 22 Gicurasi ariko ikagera ku Rukiko Rukuru kuwa 8 Kamena 2015.

Urukiko rwasubitse iburanisha, ryimurirwa kuwa gatanu tariki ya 12 Kamena 2015, kugirango ibyo bibazo byose bikubiye muri ayo mabaruwa bibanze bikemuke.

Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 53 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi ushinzwe amashuri abanza mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, akaba akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Mu mwaka w’2001, Mbarushimana yari yarahawe ubuhungiro muri Denmark nyuma yo guhindura amazina akiyita Emmanuel Kunda, mu mwaka w’2008 akaba yari yarakatiwe igifungo cya burundu mu Rwanda adahari.

Yafatiwe ahitwa Zealand muri Denmark mu Kuboza 2010, yoherezwa mu Rwanda kuwa 3 Nyakanga 2014, Urubanza rwe rukaba rutaratangira kuburanishwa mu mizi.

Philbert Hagengimana, Igihe.com, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager