nov
06
2015

Sosiyete sivile yatunze urutoki Leta ku kubangamira ihangwa ry’imirimo

Leta ntivuga rumwe na sosiyete sivile ku bijyanye n’imisoro iremerera abahanga umurimo bigatuma ubushabitsi bucika intege bukivuka.

Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi Sosiyete Sivile yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2015, bavuga ko babukoreye mu Turere 15, muri za Kaminuza ndetse no muri bamwe mu bihangiye imirimo bigakunda cyangwa bikanga.

Gusa nkuko bigaragara, ubu bushakashatsi bwemeranya na Leta kuri bimwe birimo kuba ikigereranyo cy’ubushomeri mu Rwanda kiri kuri 2%, byagera ku bize kaminuza bikagera kuri 13,5%.

Raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingomu Rwanda “EICV4” ivuga ko hahanzwe imirimo igera kuri 146 000 mu gihe intumbero yageraga kuri 200 000 nkuko byari biteganyijwe muri EDPRS2.

Kimwe mu bitera ubushabitsi guhomba bukivuka, Sosiyeti Sivile igaragaza ko ari imisoro iremerera abahanga imirimo bashya benshi, bagahita bacika intege.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Munyamaliza Eduard avuga ko hakiri inzitizi nyinshi kandi zose zakemurwa na politiki harimo n’imisoro imera nk’umutwaro ku batangira, ati “Iyo umusoro uje hari igihe umubera umutwaro, twizera ko nka Leta yakwiye kureba uburyo imisoro itaza kubangamira guhanga umurimo.”

Sosiyetie Sivile ivuga ko ikora ubushakashatsi ishingiye ku byo Abanyarwanda bavuze kandi ko n’iyo yaba ari umwe ubangamiwe ari ngombwa ko Leta ibiganira n’izindi nzego.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yatangaje ko nta bushakashatsi Sosiyeti Sivile yakoze ngo igaragaze niba ari yo mpamvu ubushabitsi bupfa, uko bungana cyangwa niba ari yo mpamvu nyamukuru, ariko yavuze ko hakorwa ubushakashatsi Leta yasanga ari yo mpamvu ibitera ikaba ifite ubushake bwo kuba yafata ingamba.

Uwizeye ati “Biramutse bigaragaye gutyo, nta mpamvu Leta yananirwa kugira icyo ikora.”

Minisitiri Uwizeye avuga ko ubushomeri muri rusange buterwa n’impamvu nyinshi nk’isoko ry’umurimo rito, ubushobozi buke mu guhanga ibintu bishya ndetse n’ubumenyi akenshi budakenewe ku isoko ry’umurimo.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager