Jan
22
2021

U Burundi bwatanze icyizere cyo kuzahura umubano n’u Rwanda “umuvandimwe” wabwo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Amb. Albert Shingiro, yavuze ko hari icyizere gihagije ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye uri mu cyerekezo cyiza nyuma y’igihe impande zombi zitabanye neza.

 

Kuva mu 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi, banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

U Rwanda narwo rushinja iki gihugu cyo mu Majyepfo yarwo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo.

Aka gatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kabyaye amahari bigera ku rwego rwo guhagarika ubuhahirane n’imigenderanire ihuriweho.

Mu gihe hari haciyeho iminsi, u Rwanda n’u Burundi bifitanye urwikekwe, kuri ubu ibihugu byombi biratanga icyizere cyo gusubiza ibintu ku murongo mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.

Byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Amb. Albert Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 21 Mutarama 2021. Cyakurikiye umuhango wo kumurika ibikorwa bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga byo mu gihembwe cyo kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza 2020.

Yasobanuye ko umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva mu myaka itandatu ishize ubwo itsinda ry’abasirikare bakuru bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Yagize ati “Nk’uko mubizi umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ibihugu by’ibivandimwe kandi by’ibituranyi, wagize ibibazo bikomeye mu 2015 kuko hari Abarundi bagize uruhare muri Coup d’état yo mu 2015, bahungiye muri icyo gihugu cy’inshuti. Kuba u Rwanda rwarakiriye abagerageje coup d’état, muri icyo gihe cyabaye ikimenyetso cy’ubucuti budakwiye.’’

Minisitiri Shingiro yavuze ko bidakwiye gukomeza kuba imfungwa z’ahahise ahubwo hakwiye kubakwa umubano uri mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yakomeje ati “Turi gukorana n’abaturanyi bacu bo mu Majyaruguru, nakoreye urugendo mu Rwanda, aho twaganiriye [na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent] ku ngingo zitandukanye zirimo n’iy’Abarundi bagize uruhare mu itegurwa rya Coup d’Etat mu 2015.’’

Kuva mu 2015 itsinda ry’abasirikare b’u Burundi ryagerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko uwo mugambi ukaburizwamo, icyo gihugu cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda kirushinja gucumbikira abawucuze nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z’Abarundi.

Mu mpera za 2020, Leta y’u Rwanda yagaragaje amategeko mpuzamahanga arengera impunzi nk’impamvu nyamukuru zituma idatanga abo u Burundi bushinja kuba inyuma y’umugambi wo guhirika Nkurunziza.

U Burundi bwo buvuga ko ayo makuru butigeze buyahabwa mu nzira bwise ko zizwi.

Minisitiri Shingiro ati “Ntiturabona ubwo butumwa mu buryo bwemewe. Ni amakuru mwahawe binyuze mu itangazamakuru no kuri internet ariko kuri twe ibiganiro birakomeje. Dutekereza ko ari urugendo, si umubano wahita usubira ku murongo mu byumweru bike, tugomba gukora cyane ku buryo yaba u Burundi n’u Rwanda, bibonamo inyungu kandi bikagendera hamwe, kugira ngo umubano ugaruke ku murongo.’’

Yavuze ko ibihugu byombi bikeneye kugaragaza ubushake ndetse hari icyizere ko ibibazo bizabonerwa umuti muri urwo rugendo rukomeza.

Ati “Dutegereje ibimenyetso bifatika ku ruhande rw’abaturanyi, by’umwihariko ku kibazo kijyanye n’abagerageje gutera Coup d’état mu 2015. Dutekereza ko u Rwanda ari igihugu cy’igituranyi, kandi twizeye ko rutazahara umubano n’u Burundi ku nyungu z’itsinda rito. Twizera ko hari igihe tuzabona ibisubizo kuri icyo kibazo ariko ni kimwe mu bindi.’’

Minisitiri Shingiro ashimangira ko hari “Icyizere ko igihe kimwe bizakemuka kuko buri gihugu kibyungukiramo. Ntitugomba kurebera umubano w’urwango hagati y’ibihugu byombi.’’

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique na Nicholas Norbrook wa The Africa Report, ku wa 19 Kamena 2020, yavuze ko intego y’u Rwanda, ari ukugirana umubano mwiza n’abaturanyi, ndetse ko itorwa rya Perezida Gen Evariste Ndayishimiye, rishobora kuba umwanya mwiza wo kubigeraho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwahoze rushaka kuzahura umubano n’u Burundi, bityo itorwa ry’umuyobozi mushya, rishobora kuba inzira igeza kuri urwo rugendo.

Ati “Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yashimangiwe.”

Yavuze ko impinduka mu mikorere nk’iyo ariyo yifuza k’u Burundi ariko na none ko bizaturuka ku gushaka kwabwo. Ati “Kuri twe, intego yacu irasobanutse: gukorana neza na Perezida mushya nizera ko duhuje kumva ko ari ingenzi ku baturage bacu no ku karere kacu.”

Abajijwe niba azi neza Gen Ndayishimiye, yasubije ati “Twigeze guhura mu gihe cyashize, gusa ntabwo muzi bihagije. Icy’ingenzi si icyo. Tuzamenyana neza binyuze mu gukorana hamwe.”

www.igihe.com

Langues: 
Thématiques: 

Partager