juin
09
2016

U Rwanda n'Ububiligi dusangiye byinshi-Minisitiri Reynders

rey1.jpg

Igihe

Minisitiri Reynders yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 9 Kamena mu kiganiro we na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo bagiranye n’abanyamakuru.

Ni nyuma y’ibiganiro byahuje aba baminisitiri bombi byareberaga hamwe uko umubano w’ibihugu wakomeza kuba mwiza kurushaho.

Mushikiwabo yavuze ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Bubiligi ngo baganire ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko babona ibintu mu Karere no ku Isi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda n’u Bubiligi bafitanye amateka akomeye, nubwo hari igihe yagiye aba mabi.

Yagize ati “U Bubiligi ni umufatanyabikorwa wa hafi w’u Rwanda, u Rwanda n’u Bubiligi bifitanye amateka akomeye, rimwe na rimwe amateka ntiyabaye meza ariko u Bubiligi ni umwe mu baterankunga b’iterambere muri iki gihugu by’umwihariko mu myaka 20 ishize.”

Reynders we yavuze ko nubwo ibihugu byakunze kugirana ibibazo mu gihe cyashize, ngo basangiye byinshi kandi bagomba gushingiraho biteza imbere.

Yagize ati “Ni iby’igiciro kurebera hamwe ibyahise, ubundi tukareba n’ejo hazaza nk’ibihugu bifite byinshi bihuriyeho.”

U Rwanda rufitanye amateka akomeye n’u Bubiligi nka kimwe mu bihugu byarukolonije ubwo u Budage bwatsindwaga mu ntambara ya mbere y’isi yose, ni n’igihugu cyagize uruhare mu gufasha leta ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Ryenders yavuze ko yashimishijwe no kuza mu Rwanda kuganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi no kureba uko ibintu byifashe mu bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuza i Kigali. Twaje mu biganiro mu karere ariko tunagerageza gukurikirana uko ibintu bimeze mu bihugu by’abaturanyi. Nzasubira i Bruxelles mu nama n’abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, nzagirana inama na bagenzi bacu mu Burundi n’umuhuza wa EAC mu bibazo by’u Burundi, Mkapa na we azaba ari i Bruxelles, harebwa uburyo bwo kugarura amahoro mu Karere n’uburyo bwo gutegura ibiganiro mu Burundi ngo harangizwe ibibazo bihari.”

Umwaka ushize u Rwanda n’u Bubiligi byemeranyije kubaka umubano mwiza udashingiye gusa ku buhahirane ahubwo unashingiye ku bucuruzi n’ishoramari.

Reynders yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo uwo mukoro bihaye ugerweho nubwo ngo harimo ibibazo byinshi.

U Bubiligi busanzwe butera inkunga u Rwanda mu burezi, ubuzima no muri za gahunda zo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 iki gihugu cyahaye u Rwanda miliyari 10.3Frw agenewe kugeza amashanyarazi mu ngo 6,873.

Aya mafaranga ni inyongera kuri miliyoni 55 z’amayero yatanzwe n’u Bubiligi mu bijyanye n’ingufu kuva mu 2011, bitewe n’uko ibihugu byombi byahise bitangiza umushinga wo guteza imbere ingufu zikomoka ku mashyuza.

Ibihugu byombi kandi biheruka gushyira umukono ku masezerano y’inkunga irenga miliyoni 1.6 y’amayero, u Bubiligi bwatanze agenewe kujya atangwa ku nyigo Leta ikora ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ubuzima no mu bijyanye n’ingufu.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager