juin
01
2015

U Rwanda ruzazigama arenga miliyari 2 yatangwaga ku mashini zunganira mu gutanga amashanyarazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, REG, kiratangaza ko mu mwaka utaha u Rwanda ruzatangira kuzigama amafaranga arenga miliyari ebyiri rwatangaga rugura amavuta akoreshwa n’imashini nini zitanga amashanyarazi zunganira ingomero mu gutanga ingufu z’amashanyarazi mu gihugu.

Iki kigo kivuga ko izi mashini zisanzwe zunganira ingomero mu gutanga ingufu z’amashanyarazi mu gihugu zizahagarikwa gukoreshwa zigasimburwa n’amashanyarazi azaturuka muri Kenya no mu mushinga wa Kivu Watt.
Izi mashini zizahagarikwa zatwaraga Leta amafaranga arenga miliyoni eshatu z’amadorali, angana na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Umujyanama w’umuyobozi mukuru wa REG ushinzwe itumanaho n’imikoranire y’ikigo, Murera Prosper, yabwiye IGIHE ko imashini zikoresha amavuta zafashaga kunganira amashanyarazi igihugu gifite.
Yongeyeho ko amashanyarazi yo muri Kivu n’amashanyarazi azaturuka mu bihugu by’abaturanyi azahagarika ikoreshwa ry’izi mashini ariko hari izizasigara zifashishwa mu gihe nk’amashanyarazi yabuze.
Yagize ati “Dufite icyizere gikomeye kuko nka Kivu Watt icyiciro cya mbere izatanga megawatt 25, imashini zo gucukura Gaz Methane izatanga izi megawatt zagejejwe mu kiyaga hagati. Amashanyarazi azaturuka hanze harimo kubakwa imiyoboro naho kuzayakirira.’’
Uyu muyobozi yavuze ko nubwo imashini zikoresha amavuta zizahagarara, hari ebyiri ziba i Jabana zizakomeza gukoreshwa nk’inyunganizi mu gihe amashanyarazi yabuze.

REG ivuga ko muri Kenya hazaturuka amashanyarazi angana na megawatt 30 mu gihe umushinga wa Kivu Watt wo uzatanga izirenga 25. Bivuze ko iyi mishinga yombi itegerejwe gutanga ingano y’amashanyarazi arenga megawatt 55.
Guhera mu mwaka utaha iyi mishinga izatangira kugirira akamaro igihugu kuko hari amafaranga yatangwaga yo gukodesha zimwe muri izi mashini no kuzigurira amavuta yo kuzikoresha, igihugu kizazigama.
Kugeza ubu mu Rwanda hari imashini nini zifashishwaga mu gatanga amashanyarazi zigera kuri 4, harimo ebyiri ziri i Jabana mu karere ka Gasabo, indi iri mu gace k’inganda i Masoro, mu gihe iya kane iri ku ruganda rwa Cimerwa i Cyangugu.

Philbert Hagengimana, Igihe.com, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager