mar
03
2021

U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za Coronavirus, bitarenze Kamena 2022 hazakingirwa abantu miliyoni 7,8

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.

Uru rukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford hanyuma Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca nirwo rwonyine rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw, umuntu kugira ngo bibe byizewe ko yakingiwe neza, ahabwa ebyiri, hagati y’imwe n’indi haba harimo iminsi 21.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga izi nkingo yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

Ati “Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.”

Dr Ngamije yavuze ko ku ikubitiro abari mu nzego z’ubuzima guhera ku mujyanama w’ubuzima kugera ku muganga uri mu bitaro bya Kaminuza, abakozi bafasha mu gikorwa cyo kwirinda COVID-19, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65 barwaye indwara karande zitandukanye aribo bagomba guhabwa urukingo guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

Yakomeje avuga ko izi nkingo zizewe, zuzuje ibisabwa byose kandi ko umuturarwanda wese ugomba gukingirwa azaba yagezweho n’urukingo bitarenze Kamena 2022.

Ati “Abaturage miliyoni 7,8 tugomba kubakingira kugeza icyo gihe, ubwo rero buri wese atekane, tuzamugeraho. Tuzajya dukingira tubikoreye mu bigo nderabuzima n’ubundi bibegereye, amakuru bazajya bayabona ku gihe.”

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo ku ikubitiro bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw’akarere no mu zindi nzego z’ibanze.

Izi nkingo guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bahabwe inkingo nk’uko biteganywa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu harakirwa izindi nkingo za Pfizer 102 960 hanyuma mu cyumweru gitaha mu ntangiro hakirwe izindi ibihumbi 500, buri kwezi hazajya hakirwa inkingo binajyane n’umubare w’abagomba gukingirwa.

Magingo aya, muri gahunda ntabwo abantu bafite munsi y’imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo ku ikubitiro.

Ku Isi yose inkingo miliyoni 249 nizo zimaze gutangwa, muri zo abantu miliyoni 54 nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye, ni ukuvuga bahawe dose ebyiri zisabwa bingana na 0,69% by’abatuye Isi. U Bwongereza nicyo gihugu kimaze gutanga inkingo nyinshi dore ko mu mpera z’icyumweru gishize cyari kimaze gukingira abaturage miliyoni 20.
www.Igihe.com

Langues: 
Thématiques: 

Partager