déc
31
2020

U Rwanda rwasobanuye impamvu rutaratanga abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi

 

Leta y’u Rwanda yagaragaje amategeko mpuzamahanga arengera impunzi nk’impamvu nyamukuru zituma idatanga abo Leta y’u Burundi ishinja kuba inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Kuva mu 2015 itsinda ry’abasirikare b’u Burundi ryagerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu ariko uwo mugambi ukaburizwamo, Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abacuze uyu mugambi nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z’Abarundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko bazakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rutange abo bantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Ati "Ubutabera nicyo kintu cyonyine kizazana ubumwe mu Barundi, kandi abateguye umugambi kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bigakorerwa Abarundi, ubutabera bw’u Burundi bukwiye kubikurikirana […] icyo dusaba ni uguhamagarira amahanga gushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga."

Nubwo nta makuru ajyanye n’amazina y’aba bantu, Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Kuri Leta y’u Burundi ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

Aganira na The EastAfrican, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko baje nk’impunzi kandi bakaba barinzwe n’amategeko mpuzamahanga.

Ati "Abitwa ko bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi baje mu Rwanda nk’impunzi kandi tugengwa n’amategeko mpuzamahanga mu bijyanye no guhererekanya impunzi. Ku bw’ibyo u Rwanda ntirushobora kubatanga, twaba tunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.’’

Yakomeje asaba Leta y’u Burundi kureka kugira aba bantu urwitwazo. Ati "Ndatekereza ko u Burundi budakwiye gukoresha uru rwitwazo rw’impunzi. Nabo bafite impunzi zacu ariko ntitubasaba kuzigarura. Nta Guverinoma n’imwe ifite ububasha bwo gukora ibyo cyereka umuntu atari impunzi ahubwo ari umunyabyaha.’’

Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko u Rwanda ruri kureba aho abo bantu bazajyanwa aho kubasubiza mu Burundi.

Ati "Icyo dushaka gukora ni ukubahereza ikindi gihugu aho bashobora kujya kure y’u Burundi. Ariko n’ibi bitaraba, aba bantu si ikibazo ku Burundi, ntibari gukoresha u Rwanda nk’ahantu bashobora guterera u Burundi baturutse.’’

Mu Ugushyingo nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara imitungo y’abo ishinja gushaka guhira ubutegetsi.

Mu byatejwe cyamunara kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo kugeza ku wa 14 Ugushyingo nk’amatariki yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi, harimo ibikoresho by’amoko yose guhera ku biryamirwa, imiguru y’inkweto, imyenda, za frigo, matelas, za radiyo, televiziyo, intebe za pulasitiki, kugeza ku modoka na za moto nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze atungutswa.

Mu bandi harimo Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Alexis Sinduhije wigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.

Igurishwa ry’imitungo y’abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y’abasirikare icyenda barimo abafunzwe nka General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragana he?

Kuva abasirikare bashaka guhirika Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza Leta y’u Burundi yarushijeho kwikoma iy’u Rwanda itangira kurutwerera kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko “bwatewe n’u Rwanda.”

Ibi birego by’u Burundi byagiye bigaragazwa inshuro nyinshi nk’ibidafite ishingiro ndetse na Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi muri Gashyantare 2020 yumvikanye anenga ubutegetsi bw’igihugu cye kubera uburyo bwifata mu kibazo bufitanye n’u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.

Yagize ati “Ikibabaje ni uburyo abayobozi bariho uyu munsi bafata ikibazo dufitanye n’umuturanyi wacu wo mu Majyaruguru y’Akanyaru. Usanga bihuta cyane. Reba nk’uburyo urubyiruko rwo mu Ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b’ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.”

Gusa nubwo bimeze gutya ubuyobozi bw’u Rwanda ntibuhwema kugaragaza ko hari igihe kizagera umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi ugasubira kuba mwiza nk’uko wahoze.

Mu Ukwakira ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yahuraga na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, nyuma y’ibiganiro bagiranye yatangaje ko baganiriye byinshi mu byatuma umubano wongera kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko baganiriye ku byatumye umubano w’ibihugu byombi wangirika cyane mu 2015, hemezwa gukora ibishoboka mu gusubiranya umubano, ari nayo mpamvu yemeye ubutumire bw’uruzinduko mu Burundi.

Yakomeje ati "Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho."

Icyizere cy’uko umubano uzasubira uko wahoze giherutse kugaragazwa kandi na Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo uko ishusho y’igihugu ihagaze.

Muri iri jambo yavuze ku wa 21 Ukuboza 2020 yagaragaje ibijyanye n’uko umutekano n’ububanyi n’amahanga bihagaze yemeza ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaragenda neza mu bubanyi n’amahanga birimo n’umubano n’u Burundi ariko agaragaza ko amaherezo bizabonerwa umuti’.

Rédaction/IGL Source: https://igihe.com/

Langues: 
Thématiques: 

Partager