jui
29
2015

Ubukungu bwa Amerika bwatumye idorali rizamuka ku isoko ry’u Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko izamuka ry’ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no gutumiza ibintu byinshi muri icyo gihugu byatumye idorali rizamuka hirya no hino ku Isi, ndetse bituma n’ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ugereranyije n’idorali rya Amerika.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2015 mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo iyi banki yari imaze kugaragaza ubushakashatsi yakoze bwerekana uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze.

Rwangombwa yavuze ko nubwo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro, idorali rya Amerika bitari bikwiye ko ryagura amafaranga y’u Rwanda agera kuri 800 ahubwo ko byatewe n’abantu bakwirakwije ibihuha bakumvikanisha ko ibintu byacitse ku isoko ry’ivunjisha.

Yagize ati “ Habayeho kwihuta cyane ko guta agaciro kw’ifaranga mu mezi abiri ashize, kubera ibintu by’ibihuha. Ugasanga abantu barashaka kungukira mu kavuyo ari nabyo byateye ifaranga guta agaciro kurushaho.”

Yongeyeho ko indi mpamvu ari uko ibitumizwa mu mahanga cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byiyongereye, bigatuma abantu bihutira kujya kugura amadorali kugira ngo bayibikeho ni bajya kugura ibintu hanze bizaborohere.

Yagize ati “ Icyatumye hababo kwihuta guta agaciro kw’ifaranga ni uko idorali ryashakishwaga cyane bigatuma abacuruzi bagana Amerika kuharangura ibintu n’abafite amadorali muri Banki bihutira kuyabikuza kugira ngo bayacuruze.”

Guverineri wa Banki y’Igihugu yavuze ko ikibazo cyaba gishobora kubera imbogamizi u Rwanda ari uko n’ifaranga ry’ibihugu by’ibituranyi ryataye agaciro, bikaba byatuma igihe bifuje kugurisha mu Rwanda ibicuruzwa byabo babigurisha mu madorali.

Yagize ati “ Ibi birasanzwe ahubwo impungenge u Rwanda rwazigira ibihugu bituranye natwe bihisemo kugurisha ibyo basanzwe baduha mu madorali ya Amerika.”
Yongeye ho kandi ko bumwe mu buryo bwo gukemura iki kibazo ari uko u Rwanda rwarushaho kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Icyakora naho ngo hari ikibazo cy’uko niyo rwongereye ibyoherezwayo na none n’ibyo rwinjiza byo byiyongera kurushaho.

Ati “ Usanga twongera ibyo dutumiza ariko ibyo twinjiza byo bikikuba inshuro nyinshi.”
Ubundi buryo bwo gukemura iki kibazo, BNR yahisemo kongera amadorali igurisha ku isoko ry’ivunjisha mu rwego rwo gukuraho ibihuha byo kuvuga ngo amafaranga yabuze.

Yabajijwe ingano y’amadorali bashyize ku isoko nyuma y’iki kibazo ariko yirinda kugira icyo abitangazaho.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ibura ry’idorali ku masoko ryo mu Rwanda kuko no mu mwaka wa 2012 ubwo amahanga yatindaga gutanga inkunga yageneraga u Rwanda nabwo cyagaragaye. Icyo gihe nabwo mu kubikemura, BNR yongereye ingano y’amadorali yagurishwaga ku isoko ry’ivunjisha.

Mu mwaka ushize ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 3,6%, mu gihe uyu mwaka rishobora kuzata agaciro ku kigero cya 6,1%, gusa ngo byose biterwa n’impinduka z’ubukungu zikunze kubaho.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager