aoû
10
2022

Ubwimvika mu makimbirane imbere y'abunzi byihutisha inyungu z'ababurana

Inkiko zisanzwe zifite amahame zidendera ho, kuko zo ziba zigamije guhana no ku gorora, ariko inkiko z’abaturage nk’izabunzi zifite inshingano yo kunga no kubaninisha neza abafitanye amakimbirane. Kandi iyo ziciye urubanza, ntapfunwe zitera cyangwa se urwangango hagati y’ababurana. Mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, abaturage bake nibo bazi akamaro ko kwirinda inkiko zisanzwe.
Abanyamakuru bagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, kuwa kabiri tariki ya 09/08/2022 mu nteko z’abaturage. Abaturage bagera kuri 800 bari bitabiriye icyo kiganiro. Icyagaragaye, ni uko, akamaro ko kubanza kwitabira abunzi mu gihe umuntu ashaka kuburana, bifite akamaro kuko bimurinda igihe kirekire ategereje, itariki yo kuburana yatanzwe n’urukiko, kandi hakabaho n’ikiguzi cy’umwunganizi mu mategeko (avocat)
Mwiseneza Tadeyo, ni umwe mu baturage wo mu murenge wa Gatore. Yamenyesheje ko inkiko zisanzwe arizo bamenyereye kuko abunzi baca urubanza ariko bamaze kureba uko uhagaze, ati “Biragoye gutsinda urubanza, uburana n’ukurusha amaboko mu bunzi, ariko mu nkiko zisanzwe, birashoboka ko umuntu yahabwa ubutabera, nubwo yaba ahanganye n’umukire ukomeye”. Yatanze ingero avuga ko benshi mu bunzi harimo abemera indonke, mu gihe cyo guca urubanza.
Kuri Manzi Fiston, umusore urangijue kaminuza, avuga ko abunzi ari ingenzi kuko baca imanza nyinshi kandi neza, kuko bose atariko baba bagamije gushaka indonke cyangwa ruswa, ati “Papa bamusubije isambo ye nta kiguzi. Hari umukire wari uvuye i Kigali ushaka kugura isambu nini, maze bashyira kuri listi papa ko nawe ashaka kugurisha. Twarabyanze, kandi abunzi baradufasha, isambu turayifite”. Ni nako uyu mukecuru Suzana yaburaniye mu bunzi atsinda uwashakaga ku mwambura ibihumbi bye 200, ati “Abunzi bakora neza cyane, iyo ubisunze bahita baterana, ikibazo cyawe bakakigaho. Baburanisha abahanganye bashakisha igisubizo ntawe bahungabanyije. Abunzi ntibagira gereza, bakenera gusa abantu bashaka kubana neza nta ntugunda”.
Ubuyobozi by’umurenge wa Gatore buvuga ko gushakisha ibisubizo mu baturage ubwabo aricyo kintu kiza gishimangira imiyoborere myiza, kuko abunzi bashishikarizwa no gushimangira imibanire y’abantu mu ituze, nta makimbirirane.
Muri iki gihe, Leta irashishikariza abaturage kugana inzego n’inkiko z’abaturage kuko zihutisha ubutabera arizo bitata “Alternative Dispute Resolution”, kandi ntizisabe indishyi z’akababaro. Naho inkiko zisanzwe zigira inzira ndede yo kuburana: zigira umunsi wo gutangaho ikirego, umunsi wo kuburana, umwunganizi (avocat) urihwa, kujurira, gutegereza ikindi gihe cy’iburanisha, n’indishyi z’akababaro ndetse no kuba zategeka igifungo. Ibi byose ntibiba mu nzego z’abunzi.
Abaturage bo mu murenge wa Gatore benshi bariyemeje kujya bisunga abunzi mu gihe bishoboka, kuko hari n’ibyaha abunzi tadafitiye ububasha bwo gusuzuma nk’icyaha cy’ubuhotozi, gufata kungufu, n’ibindi.
NYIRANGARUYE Clémentine

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager