jui
18
2021

Uko byifashe mu mujyi wa Musanze ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo

 

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage bubahirije gahunda.

Muri uwo mujyi ndetse no mu ma karitsiye awukikije hagaragaraga umuturage umwe umwe mu muhanda na we wabaga afite impamvu zifatika zirimo nko kujya kwivuza, abagemurira abarwayi, abajya guhaha ariko bagaragaje impamvu zifatika bagiyeyo n’abandi bafite impamvu zihariye.

Nk’uko bisanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, bakomeje gukora akazi gakomeye, bayobora abaturage batabahutaza, ahubwo babaganiriza banabereka ububi bw’icyorezo cya COVID-19.

Inzu hafi ya zose mu mujyi wa Musanze zirafunze, uretse Farumasi, amaduka make acuruza ibiribwa, Banki na Station za Essence.

Icyagaragaye ni uko abacuruza ibiribwa babuze abaguzi aho bafite impungenge z’uko byangirika dore ko kubera gahunda yo guhana intera hagakora 30%, uwakoze nko ku itariki 17 azagaruka ku itariki 21, bakagira impungenge ko bazajya basanga ibiribwa byabo birimo inyanya n’ibindi bibora bizaba byaramaze kwangirika.

Nyuma yo kubura abaguzi afite impungenge ko imbuto ze zangirika
Nyuma yo kubura abaguzi afite impungenge ko imbuto ze zangirika
Uyu ngo ni abamutumye
Uyu ngo ni abamutumye
Amashaza yayakatuye ayakura ku 1200 ayashyira kuri 700 ariko yabuze abaguzi
Amashaza yayakatuye ayakura ku 1200 ayashyira kuri 700 ariko yabuze abaguzi
Ikilo cy
Ikilo cy’isombe ni 300 Frw mu gihe ubusanzwe cyaguraga 400Frw
Ni uku mu mihanda y
Ni uku mu mihanda y’umujyi wa Musanze byifashe
Ku isoko rikuru rya Musanze hahoraga abantu benshi ariko ni uku hasaga
Ku isoko rikuru rya Musanze hahoraga abantu benshi ariko ni uku hasaga
Abanyonzi bayobotse iyo gutwara ibicuruzwa biribwa n
Abanyonzi bayobotse iyo gutwara ibicuruzwa biribwa n’ibindi byifashishwa mu gutekahttps://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uko-byifas...
Langues: 
Thématiques: 

Partager