nov
06
2015

Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ugiye gushyikirizwa komisiyo ya politiki muri sena

Senat_pres_rw.gif

Bernard Makuza, peresida wa Sena

Nyuma y’aho Abadepite bemeje umushinga wo kuvugurura Itegeko nshinga, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo, Abasenateri nabo bateranye bemeza uwo mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Perezida w’umutwe wa sena Makuza Bernard yavuze ko uwo "mushinga wemejwe n’abasenateri 24 kuri 24 ntawawanze, ntawifashe, ntanimfabusa."

Yakomeje avuga ko ugiye guhita ushyikirizwa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, ikazawusuzuma, aho abasenateri bose babyifuza bazakomeza gutanga ibitekerezo.

Makuza yavuze ko umuntu wese ubyifuza ashobora kuzakurikirana ibikorwa by’iyi komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza, kuko ibikorwa byayo bizaba mu buryo bufunguye, keretse habayeho umwihariko w’ibyo bavugira mu muhezo.

Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda basaga miliyoni basaba ko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riihinduka kuko harimo ingingo zitakijyanye n’igihe by’umwihariko ingingo ya 101 yagenaga manda z’umukuru w’igihugu.

Inteko ishinga amategeko yemeje ishingiro ry’ubusabe bwabo itangira kuvugurura iyo ngingo kimwe n’izindi ku mpamvu ivuga ko ari ukugirango zijyane n’igihe no kugirango habeho itegeko nshinga rirambye ridahindagurika buri munsi dore ko kuva mu 2003 rimaze guhinduka kane iyi nshuro akaba ari iya Gatanu.

Mu kwemeza uyu mushinga nta mpaka nyinshi zagiwe n’izagiwe mu mutwe w’Abadepite, ariko Senateri Uyisenga Charles yibajije uburambe bw’iri Tegeko Nshinga.

Visi perezida w’umutwe w’Abadepite ,Mukama Abbas yamusubije ko ibyakozwe ari ukugabanya ibyatuma rivugurwa ako kanya ariko mu gihe bibaye ngombwa ko rivugurwa byakorwa.

Senateri Ntawukuriryayo yabajije niba iri tegeko rizaba rishyashya kuko ubundi mu mategeko iyo itegeko rivuguruwe ingingo zaryo zirenze 50% rihinduka rishya.

Mukama yasubije ko iri tegeko rizaguma ryitwa ko ari itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu.

Uyu mushinga w’itegeko uzajyanwa muri komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza ya sena iwusuzume, igire ibyo ikosoramo n’ibyo yongeramo nkuko biteganywa n’amategeko. Icyakora Abasenateri batari muri iyi Komisiyo bagenewe umwanya wo gukurikirana iyo mirimo no gutanga igitekerezo keretse Komisiyo igennye ko inama runaka ibera mu muhezo.

IGIHE 

Langues: 
Thématiques: 

Partager