aoû
21
2022

Urwego ry'imiyoborere rw'isibo rufasha kurwanga inda z'abangavu

Isibo ni urwego ry’imiyoborere rw’ibanze, ruhuza ingo ziri hagati ya 15 na 30. Abatuye mu isibo imwe, baba baziranye cyane kuburyo buri muntu aba afite amakuru ya mugenzi we. Abagize isibo imwe, baterana bashaka kuganira ku iterambere ryabo, imibanire no kuryanya akarengane. Ku mwihariko, urwego rw’isibo byagize uruhare runini rwo kurwangya inda ziterwa abangavu mu murenge wa Gatore.
Urwego rw’isibo mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe, rugenda rurushako gukora neza, abagize isibo, baterana bashaka gukemura ibibazo byabo, cyangwa se bashaka kwiga uko ibikorwaremezo runaka byabageraho, bityo bakiteza imbere. Uko niko ubuyobozi bw’umurenge wa Gatore bwabigaragaje mu nteko z’abaturage yo kuwa 09/08/2022 yitabiriwe n’itangazamakuru. Umunyamabanga w’umurenge wa Gatore, Oswald Ntagwabira yasobanuye ko inda ziterwa abangavu zigenda zicika buhoro buhoro kubera imikoranire ya hafi kandi mwiza hagati y’abatuye isibo imwe, kuko bahana amakuru ku mwifatire y’abana babo. Ariko kandi, hari n’itegeko rikomeye, rihana uwakoze icyaha cyo gutera inda umwangavu.
Mu nteko y’abaturage, hagaragaye ababyeyi bishimiye imikorere y’isibo. Nyiraneza Assoumpta, ufite ikigero cy’imyaka 40, yavuze ko abangavu bafite imyifatire y’ubukubaganyi igaragarira buri wese, bityo ko mu isibo yabo, bafite inshingano yo kuburira ababyeyi babo, maze bakaganiriza abo bana ku buzima by’imyororokere, ati “Duturange n’umugore watundakanye n’umugabo we. Uko azanye abagabo iwe, niko aba yigisha umukobwa we y’imyaha 12. Twaramwegereye, tumugira inama yo gucika kuri yo ngeso, cyanga se akigirira ibanga, akanya kubikorera kure y’amaso y’ababana be. Yaratwumviye, none ituze ryaragatutse mu rugo rwe, nabana be batatu bariga neza”. Akomeza avuga ko hari umugani baca uvuga ko “uwiba ahetse, aba yigisha uwo mu mugongo” yongera ahamya ko isibo yabo irimo abantu b’inyangamugayo.
Mu murenge wa Gatore, amasibo yahawe ishingano zo kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu. Abaturage bemeza ko iyo babonye umuhungu n’umukobwa kabiri, gatatu bikirukiranye, baba kemanga, cyane cyane iyo harimo abana batarageza imyaka 18. Barabegera, bakababwira ko hari itegeko rihana uwateye inda umwana, kandi ko iryo tegeko rihana ryihanukiriye kugeza ku gifungo cya burundu, iyo harimo kugambirira kwanduza indwara idakira. Kirenga Augustin, umwe mu bagize isibo y’Ineza, yemeza ko isibo ari urwego rwiza, akaba ashimira ubuyobozi kuba bushyigikira urwo rwego no kuruha agaciro, ati “ Nubwo kurera muri iki gihe bitoroshye, ariko mu isibo, turagerageza pe: niho gusabanira, tugasurana, tugataha ubukwe, ni gute kuko umwana ufite amashagaga tutamucyaha, tukaba tumukijije inda itateguwe noneho ku mwana muto?”

Isibo na Covid-19
Mugihe Covid-19 yarimereye nabi abaturarwanda n’isi yose, isibo naryo nti ryari ryorohewe , kuko ntawe wari wemerewe gusohoka, cyangwa gusurana. Ariko abaturanyi barahaniraga kumenya abaturanyi babao niba baramutse neza. Kirenga Augustin, ati, “Abangavu batewe inda nabo babana, cyangwa se undi muntu wa hafi mu muryango. Ntitwagiraga amakuru ku mwifatire yabo, ariko ubu, umwana wese ugaragaza imyifatire ikemangwa, tubimenyesha ababyeyi be, nawe agashyira ho uruhare rwe nk’umubyeyi”. Yakomeze asobanura ko bigoye ku mumubyeyi kuganiriza umwana ubuzima bw’imyororokere, ariko undi muntu ashobora kubivuga nta nzitizi nyinshi ahuye nazo.
Nkuko tubisoma mu kinyamakuru igihe.com Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini. Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite 1799, Gatsibo ifite 1574 na Kirehe ifite abana 1365. Iki kinyamakuru gikomeza cyerekana ko hari n’ingamba zikomeye zafashye mu kurwanya inda ziterwa abana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko hari ingamba ziri gufatwa muri iyi Ntara zigamije kurwanya abasambanya abana harimo gushyiraho icyumba ntangamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, kikazashyirwa ku Ntara, buri Karere na buri Murenge hagamijwe ku gusangira amakuru mu buryo bwihuse y’abakoze iki cyaha n’ibindi bibangamiye umuryango. Yavuze ko kandi hashyizweho imidugudu itarangwamo icyaha mu kurwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa mu muryango. Hasinywe kandi amasezerano yo kurengera umwana, akaba yanasabye ko hazakorwa ubushakashatsi ku mpamvu abana basambanywa.
NIZEYIMANA Elias

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager